Umuyobozi wungirije w’Ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yanenze Umuryango w’Abibumbye uheruka gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’iryo huriro, agaragaza ko wavangiwe kandi uyoborwa n’amarangamutima.
Yabigarutseho yifashishije konti ye ya X aho yagaragaje ko gufatira ibihano uruhande rumwe kandi runubahiriza ibyo rusabwa mu rugendo rw’amahoro bishimangira ko Loni yataye umurongo.
Ati “Mu gufatira ibihano uruhande rwonyine rwubahiriza ibyo rwiyemeje mu rugendo rw’amahoro rugamije kugera ku gisubizo kirambye cy’umwuka mubi, Umuryango w’Abibumbye ugaragaje neza ko wataye umurongo.
Yakomeje ati “Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye gishingiye ku marangamutima aho gushingira ku gukurikirana neza no gucunga mu buryo bukwiye urugendo rw’amahoro rugamije gukemura burundu imizi y’intandaro y’iyi ntambara. Ibi ni intambwe isubira inyuma kandi ishobora gushyira mu kaga urugendo rw’amahoro.’
Yagaragaje ko gushyira igitutu ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ivangura bishingiye ku moko ngo bave ku butaka bwabo ari ikosa rikomeye kandi rizagira ingaruka.
Yerekanye ko ibyo bishobora kugira ingaruka ku kuba impande zihanganye zakomeza gukaza umurego, kwiyongera no kurushaho gukomere kw’ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa no kudindira ku rugendo rugamije kugera ku mahoro.
Bisimwa yavuze ko politiki ishingiye ku rwango no ku ivangura, n’iyo yashyigikirwa n’Isi yose, idashobora na rimwe gutsinda ubutabera n’amahoro arambye.
Ibihano Bisimwa yavugaga ni ibyo Loni iheruka gufatira Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Col Nzenze Imani ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare muri iri huriro na Brig Gen Charles Sematama uyobora umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Komini Minembwe.
Ni ibihano byafashwe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kayobowe na RDC guhera muri Nyakanga 2026.
Ntabwo Loni yigeze igaragaza impamvu kashingiyeho mu guhana Nangaa, keretse kugaragaza ko ihuriro AFC abereye umuyobozi rikorana n’umutwe wa ARC/M23 wafatiwe ibihano na Loni.
Kuri Col Nzenze, nta kindi azira uretse kuyobora ibikorwa by’umutwe wafatiwe ibihano, Brig Gen Sematama we akazira kuyobora umutwe ushinjwa "kwica abasivili, kwinjiza abana mu gisirikare no kujya mu bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano by’abaturage."
Ibihano bya Loni bikubiyemo gufatirwa imitungo yaba iri mu bihugu binyamuryango, kutemererwa kubikoreramo ingendo ndetse no gutabwa muri yombi na Polisi mpuzamahanga (Interpol).
Abandi bafatiwe ibihano barimo ababarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa ADF na FDLR.
Abasesenguzi bagaragaza ko kuba AFC/M23 ifatirwa ibihano ariko ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihanganye ntihagire igihano gifatwa, bigaragaza ukubogama no gufata uruhande kandi bishobora kubangamira inzira y’amahoro arambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!