IGIHE

Leta ya RDC yahagaritse kaminuza z’i Goma n’i Bukavu

0 26-08-2026 - saa 09:06, Jean de Dieu Tuyizere

Minisiteri ishinzwe amashuri makuru n’ubushakashatsi mu bya siyansi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse amashuri makuru na za kaminuza biri mu Mujyi wa Goma na Bukavu.

Icyemezo cyafashwe ku wa 20 Kanama 2026, binyuze mu iteka rya Minisitiri ufite amashuri makuru mu nshingano, Prof. Dr Sombo Ayanne Safi Mukuna Marie-Thérèse.

Mu mashuri makuru na kaminuza byahagaritswe harimo Kaminuza ya Goma (UNIGOM), Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Goma (ISC), Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi (ISTM), Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro (ISP), Ishuri Rikuru ry’Uburezi (ISP), ISP-Bukavu, ISTM-Bukavu, ISDR-Bukavu na ISAM-Bukavu.

Iri teka rivuga ko ihagarikwa rireba ibikorwa byose bya kaminuza n’amashuri makuru birimo kwandika abanyeshuri, gutanga amasomo, gutegura no gukoresha ibizamini, gutegura no gukoresha inama z’abarezi n’ibindi bishobora gutuma hatangwa impamyabumenyi z’umwaka w’amashuri wa 2026-2027.

Gusa, abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’amashuri wa 2025-2026 batabashije kurangiza amasomo yabo kubera ibibazo by’umutekano, bemerewe gukomereza ibikorwa bisigaye muri kaminuza ziri mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC kugira ngo bazahabwe impamyabumenyi.

Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera “imiterere y’umutekano iteye impungenge” mu mijyi ya Goma na Bukavu n’ingaruka ishobora kugira ku mikorere isanzwe y’ibigo by’amashuri makuru.

Yasabye kandi abakozi b’amashuri makuru n’abanyeshuri kubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa muri iki gihe, mu gihe bategereje ko hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana uko umutekano uhagaze kugira ngo hafatwe izindi ngamba.

Nubwo Minisitiri Sombo atabikomojeho, izi kaminuza zihagaritswe nyuma y’aho ihuriro AFC/M23 rigenzura iyi mijyi ryishyiriyeho ubuyobozi bwa kaminuza n’amashuri makuru bikoreramo, iki cyemezo kikaba cyararakaje Leta ya RDC ivuga ko ikibifite mu nshingano.

Si cyo cyemezo cyonyine Leta ya RDC ifashe mu buryo busa no guhima AFC/M23 kuko n’igihe iri huriro ryafataga Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, yafashe icyemezo cyo guhagarika banki zihakorera zose, ubukungu bw’abaturage burahungabana.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko icyemezo kigaragaza uburyo Leta ya RDC iri kugerageza gukoresha uburezi nk’igikoresho cy’intambara.

Ati "Kugerageza kwa Leta ya Kinshasa gukoresha mu buryo bwa politiki uru rwego no kurugira igikoresho cy’intambara, bigaragaza ibibazo biri mu mitekerereze no kutagira inshingano bikomeje kuranga ubutegetsi bwa Kinshasa."

Bisimwa yasobanuye ko AFC/M23 yiteguye hakiri kare ko Leta ya RDC ishobora gufata iki cyemezo, itegura ubundi buryo bwatuma amashuri makuru na kaminuza biri i Goma bikomeza imirimo nta nkomyi.

Ati “Mu rwego rwo kwitegura hakiri kare, umuryango wacu witeguye bihagije ubundi buryo bwasimbura ubu, bushobora gusubiza icyemezo icyo ari cyo cyose cya Leta ya Kinshasa cyabangamira inyungu z’abanyeshuri n’abakozi bo mu mashuri makuru.”

Bisimwa yateguje ko uburyo bushya buzafasha amashuri makuru na za kaminuza by’i Goma na Bukavu gukomeza ibikorwa kandi ko buzahita butangira kubahirizwa mu nyungu z’abanyeshuri.

Kaminuza ya Goma (UNIGOM) n'izindi zose zikorera i Goma na Bukavu zafunzwe na Leta ya RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza