IGIHE

Kenya: Batawe muri yombi bakekwaho kwica inzovu baziroze

0 21-08-2026 - saa 23:35, IGIHE

Abahinzi babiri bo muri Kenya batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kuroga inzovu zo muri Pariki ya Amboseli no mu gace kayikikije, aho inzovu 18 zimaze gupfa hagati ya tariki ya 24 Kamena na 26 Nyakanga.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi (Kenya Wildlife Service:KWS), Paul Wambi, yavuze ko umubare w’inzovu zapfuye wazamutse ukava kuri 16 ukagera kuri 18.

Yagize ati “Umubare w’izapfuye wageze kuri 18 kugeza ubu. Indi nzovu imwe iri gukurikiranwa hafi n’abaganga bacu b’amatungo. Abaganga bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubare utazongera kwiyongera.”

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarinzi b’Inyamaswa muri Pariki ya Tsavo West ku wa 31 Nyakanga, Umuyobozi Mukuru wa KWS, Prof Erustus Kanga, yari yavuze ko ibizamini bya mbere byakorewe ku bisigazwa by’izi nyamaswa byagaragaje ibimenyetso by’uburozi bukomeye.

Prof Kanga yavuze ko raporo z’isuzuma ry’imibiri ryakozwe n’abaganga b’amatungo ba KWS zagaragaje ko izi nzovu zariye cyangwa zanyoye ibintu birimo imiti yica udukoko yakoreshejwe mu mirima y’inyanya iri hafi ya Pariki ya Amboseli, Kimana Sanctuary ndetse n’agace ka Kuku Group Ranch, aho izi nzovu zaguye.

Agace ka Amboseli kari hafi y’imirima minini myinshi ihingwamo ibihingwa bitandukanye. Imwe muri yo ikaba ihana imbibi n’inzira inyamaswa zikoresha zimuka.

Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Kenya ni ryo ryatumye abo bahinzi bafatwa nyuma y’ibyumweru bibiri rukurikirana imirima itandukanye iri muri ako gace.

Abakozi b’ubutasi ngo bari barinjiye muri iyo mirima biyita abakozi basanzwe kugira ngo bakusanye amakuru.

Bivugwa ko umwe mu bafashwe, ukomoka muri Tanzania ari we wateguye umugambi wo kuroga izi nyamaswa, yafatiwe i Nairobi ku wa Kane nijoro, mu gihe undi yafatiwe mu Ntara ya Kajiado.

Abandi bahinzi batandukanye, bari gukorwaho iperereza nk’abantu bashobora kugira amakuru kuri iki kibazo.

Umwe mu bakora iperereza yagize ati “Ubu biragaragara ko inyamaswa zanyoye amazi yari yashyizwemo ikinyabutabire cy’uburozi, yashyizwe ahantu hateguwe ku buryo inyamaswa zitashoboraga kuyarengaho.”

Yongeyeho ko bakeka ko ibinyabutabire biri kwifashishwa byaba byarinjijwe muri Kenya biturutse mu gihugu cy’abaturanyi, ariko ko bataramenya impamvu nyir’izina yatumye uwo muntu ategura kwica izo nyamaswa.

Wambi ati “Kugeza ubu abakekwa babiri b’abagabo bari mu maboko y’inzego z’ubutabera. Itsinda ry’inzego zitandukanye ririmo gushakisha abandi. Abakekwa bazagezwa imbere y’ubutabera mu gihe gikwiye. Tugomba kurinda inyamaswa zacu ari ishema ry’igihugu.”

Pariki ya Amboseli iri mu Ntara ya Kajiado, ifite ubuso bwa kilometero kare 392, ni hamwe mu hantu hakomeye hakurura ba mukerarugendo muri Kenya.

Iyo pariki izwiho kugira amashyo y’inzovu , kandi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu ndetse n’abaturage bayikikije. Hafi 80% by’inyamaswa zo muri ako gace ziba hanze y’imipaka ya pariki.

Muri Kenya inzovu 18 zimaze kwicwa zirozwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza