IGIHE

Nshuti zanjye Abanyarwanda, Umunsi Mwiza wo Kwibohora - Gen Muhoozi

0 4-07-2026 - saa 13:26, Jean de Dieu Tuyizere

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, ashima ubutwari bwa Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, Abanyarwanda bizihije ku nshuro ya 32 umunsi mukuru wo kwibohora, bashima ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabohoye iki gihugu ku wa 4 Nyakanga 1994.

Perezida Kagame yashimiye ingabo za RPA zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, ku bw’ubwitange n’ubutwari zagize bwahinduye amateka y’igihugu, bamwe barutakarizamo ubuzima.

Gen Muhoozi mu butumwa bwe, yavuze ko uyu munsi ari uwo kwishimira ubutwari n’ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Kagame n’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize.

Yagize ati "Uyu ni umunsi wo kwishimira ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo buyobowe na Perezida Paul Kagame n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize."

Gen Muhoozi afata Perezida Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi b’icyitegererezo. Akenshi amwita Se wabo.

Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubutwari n'ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza