Umutwe wa FRN (Front pour la Refondation de la Nation) watangaje ko uhanganye n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri kugaba mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu itangazo ryo ku wa 13 Ukwakira 2026, FRN yavuze ko iri huriro ryagabye ibitero bikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu gitondo cy’uyu munsi, kandi ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’abacanshuro ari bo boherejwe imbere ku rugamba.
FRN yavuze ko ibi bitero byabagwe muri Rugezi no mu bice bihana imbibi muri Komini Minembwe; Nabumbu na Mitimbili muri Segiteri Kaziba muri Teritwari ya Walungu; Rumbishi muri Teritwari ya Kalehe na Kasovu no Kumadepo muri Teritwari ya Masisi.
Uyu mutwe watangaje ko ibi bitero byatumye abantu benshi bahunga kandi byongera ubukana bw’ibibazo by’ubutabazi bimaze igihe mu burasirazuba bwa RDC bitewe n’intambara.
FRN yatangaje ko mu gihe ibi bitero bikomeje, ingabo zayo ziteguye kurinda abasivili no gusubiza inyuma ibi bitero.
Yagize iti “Mu gihe ibi bitero byiyongera ku mpande zitandukanye, ingabo za FRN ubu ziri mu bikorwa byo kurinda abaturage no kubisubiza inyuma.”
Ibi bitero bigabwe nyuma y’ishingwa rya FRN ku wa 12 Ukwakira 2026. Uyu mutwe uyobowe na Joseph Kabila uhuza abahoze mu ihuriro AFC/M23 na MRDP Twirwaneho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!