Abantu batandatu banduye icyorezo cya Ebola mu gice cya Alimbongo na Kayna mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahagenzurwa n’ihuriro AFC/M23.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabaye ku wa 2 Ukwakira 2026, yahuje abayobozi bakuru muri AFC/M23 kugira ngo basuzume uko iki cyorezo gihagaze, isuzuma rishingirweho mu gufata ingamba zihutirwa zo kukirwanya.
Abashinzwe ubuzima muri AFC/M23 basobanuye ko abantu bane banduye Ebola babonetse muri Alimbongo, abandi babiri baboneka i Kayna muri Teritwari ya Lubero.
Iperereza ry’ibanze ryerekana ko abo bantu batandatu bakomora ubwandu mu Mujyi wa Butembo ugenzurwa na Leta ya RDC kandi ko bagiye banduzanya.
Muri aba bantu bo muri Alimbongo, byemejwe ko bane banduye Ebola hashingiwe ku bipimo byafashwe bamaze gupfa, mu gihe abandi babiri bakiriho bari guhabwa ubuvuzi mu bigo byabigenewe.
AFC/M23 yatangaje ko yongereye imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo muri Alimbongo na Kayna. Abashinzwe ubuzima bari gukora ubugenzuzi, bashakisha abantu bose bahuye n’abanduye.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwasabye abaturage ba Alimbongo, Kayna n’ahandi hagenzurwa n’iri huriro kuba maso no gukorana n’abashinzwe ubuzima kugira ngo bahashye iki cyorezo.
Bwasabye kandi abaturage gutanga amakuru vuba igihe hari ukekwaho Ebola, kubahiriza ingamba z’ubwirinzi no korohereza abashinzwe kurwanya iki cyorezo kugira ngo bakore neza akazi kabo.
Ubwandu bwa Ebola mu bice AFC/M23 igenzura bwaherukaga kuboneka mu Mujyi wa Goma, ahabonetse umwe muri Gicurasi 2026, no muri Miti-Murhesa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahabonetse batatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!