Icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku muvuduko mwinshi nubwo ubutegetsi bw’iki gihugu buvuga ko buri gukora ibishoboka kugira ngo bugihashye.
Umunsi ku wundi, abandura iki cyorezo by’umwihariko mu Ntara ya Ituri ifatwa nk’izingiro ryacyo, biyongera ku bwinshi, abapfa na bo bikaba uko. Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Tshopo na Haut-Uélé na ho haracyagaragara abarwayi bashya.
Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu igaragaza ko kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2026, abo byemejwe ko banduye iki cyorezo bageze ku 2181 barimo 864 bapfuye na 412 bamaze gukira.
Intara ya Ituri yonyine yagaragayemo abantu bashya 44 banduye iki cyorezo mu masaha 24, icyakoze inkuru nziza ni uko hari 20 bashya bakize.
Kivu y’Amajyaruguru yagaragayemo abantu bashya umunani banduye iki cyorezo mu masaha 24, aho gukurikirana abahuye n’abanduye biri gukorwa ku rugero rwa 87,0%. Ubwandu bwiganje muri Butembo, Katwa, Beni na Kyondo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rigaragaza ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya iki cyorezo zikwiye kongerwa kubera ko kiri kurusha imbaraga abaganga n’abatabazi bari kugerageza kugihashya.
OMS isobanura ko abaturage benshi batarumva ko iki cyorezo kibugarije, ikaba ari yo mpamvu bamwe muri bo bahitamo kurwarira mu ngo, aho kujya kwivuza, abandi bakarwanya abaganga n’abatabazi baba bashaka kubakurikiranira hafi.
Hari impungenge ko umubare nyakuri w’abanduye ushobora kuba ukubye abatangajwe inshuro ziri hagati y’ebyiri n’enye. Nko mu Mujyi wa Bunia muri Ituri, mu baturage babiri bapimwa, umwe aba yanduye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!