Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangiye kwiga ku buryo bwo gushyiraho umurongo umwe ushobora kuba amabwiriza cyangwa itegeko rigamije guhuza uko uruhererekane rw’ibiribwa rwajya rwitabwaho mu bihugu biwugize no ku biturutse hanze yawo.
Ni ingingo yatangiye kuganirwaho nyuma y’iminsi mike havutse ukudahuza mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibinyobwa hagati y’ibihugu bitandukanye bya EAC.
Byose byatangiriye hagati muri Nyakanga 2026 ubwo Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyakuraga ku isoko ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge, harimo n’ibyo mu bihugu bigize EAC.
Ibihugu bya EAC byahagarikiwe inzoga byoherezaga mu Rwanda ni Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya.
Nyuma y’iminsi mike bikumiriwe ku isoko ry’u Rwanda, binyuze mu bigo bishinzwe ubuziranenge muri Kenya (KEBS) ndetse n’icyo muri Uganda (UNBS) ibi bihugu na byo byatangaje ko byapimye izo nzoga muri laboratwari zabyo, bigasanga zujuje ubuziranenge.
Gusa na byo ntibyavuzweho rumwe, kuko nko muri Kenya hari abaturage baho batangiye kugaragaza ko inzoga u Rwanda rwakumiye ku isoko ryarwo zizwi nk’ibyuma na bo zatangiye kubagiraho ingaruka mbi, harimo n’abo zambuye ubuzima.
Ibi ariko byanakurikiwe n’umwuka wo kudahuza muri EAC no mu Karere muri rusange, hibazwa uburyo ubucuruzi ku bintu bimwe na bimwe muri uyu muryango buzajya bukorwa mu gihe buri gihugu cyagira umurongo wacyo.
Ubundi mu miryango uhuza ibihugu byiyemeje gukora ubucuruzi cyangwa izindi gahunda zihuriweho hagati y’ibihugu biwugize, usanga hari amategeko abigenga, ku buryo igihugu kidashobora gufata umwanzuro unyuranye na yo, kandi n’iyo bibaye kirabihanirwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n’Inkingo no Kugenzura Uburyo Igezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC RCE-VIHSCM), Mwesigye John Patrick, yabwiye IGIHE ko iki kibazo ubu cyatangiye kwigwaho na EAC.
Ati “Iki kibazo kiri kuganirwaho n’Ubunyamabanga Bukuru wa EAC by’umwihariko ku ngingo ijyanye n’ubuziranenge bw’ibiribwa, kuko ari byo bituma abantu bagira ubuzima bwiza, kuko ibiryo bishobora kuba bihari ariko bitujuje ubuziranenge bigatera ikindi kibazo.”
Mwesigye yagaragaje ko uwo murongo umaze gushyirwaho, hashobora gushyirwaho FDA zose zifite ibyo zihuriyeho bireba EAC, bibuzanya gukora ibitujuje ubuziranenge kandi zikarinda abaturage kubigura ndetse no gukumira ibyaturuka hanze y’uyu muryango binyuranyije n’ibyemeranyijweho.
Mwesigye yongeyeho ati “Mu minsi mike iri imbere Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC buzatangira no guhamagara abatekinisiye bavuye mu bihugu binyamuryango kugira ngo batange inyunganizi kuri uwo murongo.”
Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), Rutazana Francine yavuze ko bigaragara ko hakenewe itegeko ryo gukemura ibibazo biri mu bugenzuzi bw’ibiribwa kandi ko nihamara kujyaho irindi tegeko bageze kure bigaho rijyanye n’imiti muri EAC rizaba ari umusingi w’ayandi.
Kugeza ubu, ibihugu bigize EAC hafi ya byose bifite ibigo bishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (FDA), uretse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia, ariko izo nshingano zibarizwa muri minisiteri z’ubuzima zaho.
Mu gihe uyu murongo waba umaze gushyirwaho ku rwego rwa EAC, ibi bigo ni byo byaba bifite inshingano nini mu mikoranire no guhuza ubugenzuzi bw’ibiribwa hagati y’ibihugu binyamuryango no biturutse hanze ya EAC.
Nubwo EAC hari icyo yatangiye gukora ku buziranenge bw’ibiribwa, biracyari mu ntambwe za mbere kuko ibice byo kwemeza ishingiro ry’ingingo runaka bikurikirwa no kwigwaho n’abatekinisiye, nyuma hakazaza n’ibyo kubyemeza mu buryo bwa politiki, bishobora no gukorwa n’abakuru b’ibihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!