IGIHE

Col Nsabimana wa AFC/M23 yagereranyije FDLR na Satani

0 19-09-2026 - saa 15:31, Jean de Dieu Tuyizere

Ofisiye mu ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col Nsabimana Mwendangabo Samuel, yasabye abaturage bo muri Teritwari ya Masisi kwirinda gucumbikira abarwanyi b’umutwe wa FDLR kuko kubacumbikira ari nko kwikururira Satani.

Col Nsabimana yatanze ubu butumwa ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwasuraga abaturage batuye muri Santere ya Ngungu muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bukangurambaga bubagaragarira uruhare bakwiye kugira mu kwirindira umutekano.

Uyu murwanyi yabwiye abaturage ba Ngungu ko bakwiye gufatira urugero ku batuye muri Ruzirantaka, kuko bo badashobora kwemera ko abarwanyi ba FDLR cyangwa Wazalendo barara mu nzu zabo.

Yagize ati “I Ruzirantaka umwanzi ntashobora gucengera ngo yinjire. Ntibishoboka, bahita bamutoragura. Ariko Ngungu duherutse gufata Wazalendo barenga batanu, hano mu mazu. Ndabasaba Abanye-Ngungu, uwo muco wo gucumbikira umwanzi, akarara mu nzu yawe iminsi ibiri, itatu, muwuveho.”

Col Nsabimana yagaragaje ko gucumbikira abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ari nko kwinjiza Satani mu nzu, kandi ko bigira ingaruka ku baturage babacumbikira.

Ati “Urafata Satani umurizo, ukururire mu nzu yawe, igihe Satani azazunguza uwo murizo, inzu yose izakugwaho n’urubyaro rwawe. Gufata umwanzi, gufata FDLR, gufata Umuzalendo, Nyatura, ugashyira mu nzu yawe hano Ngungu ni kimwe no gufata Satani, ugashyira mu nzu yawe.”

FDLR na Wazalendo byifatanya n’ingabo za RDC mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu. Iyi mitwe igaragara cyane muri Masisi, Walikale na Rutshuru.

Col Nsabimana yavuze ko gucumbikira FDLR ari nko gucumbikira Satani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza