Inyubako ebyiri z’ubucuruzi ziherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, ‘Gallerie Ndayizamba’ na ‘Le Parisien’ zafashwe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2026.
Gallerie Ndayizamba ni yo yabanje gufatwa n’inkongi gusa icyayiteye ntikiramenyekana. Abaturage babanje gutabaza, basaba ko hakoherezwa kizimyamoto kugira ngo zirokore ibitarangirika.
Uyu muriro wahereye mu gice cyo hasi mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo, ugera ku gisenge wabaye mwinshi cyane. Abaturage benshi bari bahari bumvikanaga bajujura, bamwe bibaza bati “Tuzaguma muri uru?”, abandi bibaza niba ari igihano cy’Imana.
Bamwe mu bacuruzi bari bamaze kugera mu kazi ubwo iyi nkongi yatangiraga bashoboye gukuramo ibicuruzwa byabo, ariko hari abandi bananiwe kubikuramo kuko umuriro wari wamaze kuba mwinshi.
Inkongi yaturutse mu nyubako ya Gallerie Ndayizamba ni yo yafashe Le Parisien na yo byegeranye cyane, gusa abashinzwe ubutabazi bahageze, bagerageza kuzimya nubwo bigaragara ko bigoye kugira icyo barokora.
Abari kuri izi nyubako bemeza ko hohereje imodoka eshatu zagenewe kuzimya inkongi z’umuriro, zizwi nka kizimyamoto kugira harebwe niba izi nyubako zarindwa gushya zigakongoka.
Izi nyubako zombi zimukiyemo bamwe mu bahombejwe n’inkongi ikomeye yafashe isoko rikuru rya Bujumbura muri Mutarama 2013. Nubwo ibyangiritse bitaratangazwa, Abarundi bavuga ko ari byinshi.
Inkongi yazifashe ikurikiye izindi zafashe inyubako nyinshi z’ubucuruzi mu Burundi muri uyu mwaka, zirimo icyanya gicururizwamo imbaho i Bujumbura muri Mutarama, iyafashe isoko rya Kinama na Rugombo muri Gicurasi, iyafashe irya Jabe muri Kamena n’iyafashe irya Ngozi muri Nyakanga 2026.
Mu kwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko inkongi yafashe isoko rikuru rya Bujumbura mu 2013 yatewe n’abanzi, ariko ko ku zindi zabaye muri uyu mwaka hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ibyaziteye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!