IGIHE

Burundi: Benshi bapfiriye mu giterane cya Chris Ndikumana

0 20-07-2026 - saa 18:37, Jean de Dieu Tuyizere

Polisi y’u Burundi yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu giterane cy’umuvugabutumwa Chris Ndikumana cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 18 Nyakanga 2026.

Ndikumana washinze umuryango w’ivugabutumwa yise Kanguka ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu Burundi. Ibiterane bye byitabirwa n’abantu benshi cyane muri iki gihugu no mu mahanga.

Igitaramo cyabereye i Bujumbura mu kibuga cy’ishuri ry’imyuga rya ETS Kamenge cyitabiriwe cyane, kuko bivugwa ko hari abakoze urugendo rw’iminsi ibiri cyangwa itatu berekeza aho cyabereye barimo n’abavuye mu bindi bihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko aba bantu bapfuye mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga, ubwo iki giterane cyari kirangiye kuko habaye umuvundo mwinshi ubwo basohokaga, urukuta rwo ku marembo rurabagwira.

Uwari witabiriye iki giterane yagize ati “Hari abantu benshi kandi bose bashakaga gusohokera rimwe.”

Mu bapfuye, batandatu bakiriwe n’ibitaro bya Roi Khaled, mu gihe bane bakomeretse bakihavurirwa. Abandi babiri bapfuye bakiriwe n’ibitaro bya gisirikare bya Kamenge, abandi batanu bakomeretse bakaba bari kuhavurirwa.

Ku wa 20 Nyakanga, Ndikumana yashimiye abantu bose bitabiriye iki giterane, agaragaza ko habonetse imbaraga z’Imana zigaragaje mu buryo bwihariye.

Ku bapfuye n’abakomeretse, Ndikumana yatangaje ko ari kubasengera, anihanganisha imiryango yabo, asaba Imana kuyiha imbaraga muri ibi bihe bitoroshye.

Igiterane cya Chris Ndikumana cyitabiriwe n'abantu ibihumbi baturutse hirya no hino mu Burundi no mu mahanga
Chris Ndikumana yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu muvundo wabereye ahabereye igiterane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza