%PDF-1.4 %âãÏÓ
Isoko rya Kinindo mu Bujumbura ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2026, abashinzwe ubutabazi basanga ibyinshi byamaze kwangirika.
Iyi nkongi yatangiriye mu gice gicururizwamo ‘matelas’ muri iri soko mu ma Saa Yine y’igitondo cy’uyu munsi, abacuruzi bari bahari bagerageza kurokora ibitarafatwa ariko hari abo bitashobokeye.
Mu bayobozi bageze kuri iri soko harimo abo mu nzego z’umutekano ndetse na Minisitiri w’Imari, Dr. Alain Ndikumana. Basanze igice kibamo ‘matelas’ cyakongotse.
Imodoka zizimya inkongi zizwi nka kizimyamoto zamaze kugera kuri iri soko ariko bigaragara ko nta byinshi zishobora kurokora kandi hari impungenge ko umuriro ufata no mu bindi bice.
Inkongi yibasiye isoko rya Kinindo ikurikiye indi yibasiye inyubako y’ubucuruzi ya Galerie Ndayizamba na Le Parisien tariki ya 21 Kanama, yangirikiyemo byinshi mbere y’uko abashinzwe ubutabazi bahagera.
Yakurikiye izindi zafashe inyubako nyinshi z’ubucuruzi mu Burundi muri uyu mwaka, zirimo icyanya gicururizwamo imbaho i Bujumbura muri Mutarama, iyafashe isoko rya Kinama na Rugombo muri Gicurasi, iyafashe irya Jabe muri Kamena n’iyafashe irya Ngozi muri Nyakanga 2026.
Mu kwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko inkongi yafashe isoko rikuru rya Bujumbura mu 2013 yatewe n’abanzi, ariko ko ku zindi zabaye muri uyu mwaka hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ibyaziteye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!