Hashize iminsi havugwa impaka zikomeye mu Bwami bwa Tooro muri Uganda, nyuma y’aho Umugabekazi Best Kemigisa, ashinje abarimo umunyamakuru Andrew Mwenda kubangamira imihango yo gusezera Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV.
Kemigisa yatangaje ko Mwenda n’abandi bantu bo mu miryango ikomoka ibwami batigeze bamwihanganisha nyuma yo kubura umuhungu we, ariko ko bari bakataje mu gutoranya uzasimbura Umwami Oyo, ari we Edward Rukidi Kijanangoma.
Mu butumwa Mwenda yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa 12 Nzeri, yavuze ko Umugabekazi Kemigisa ari ikibazo kuva kera kuko yashatse gusenya abo mu muryango w’ibwami bose, ahereye kuri nyirakuru.
Mwenda yatangaje ko mu myaka 30 ishize, Umugabekazi Kemigisa yagurishije ubutaka bw’Ubwami bwa Tooro, ayashyira mu mufuka we, kandi ko yahohoteye Abatooro benshi ariko bahitamo kwicecekera mu rwego rwo kwirinda kwiha rubanda.
Ati “Mu 1998, yirukanye nyogokuru, Kezia Byanjeru wari ufite imyaka 93 (yabaye Umugabekazi) mu ngoro, yifashisha abagizi ba nabi bamuteruye n’imbaraga, bamujugunya mu modoka ya pickup, bamuvuna igufwa ryo ku itako, apfa nyuma y’amezi abiri.”
Uyu munyamakuru uvuga rikumvikana mu butegetsi bwa Uganda yasobanuye ko Kezia yari nyina w’Umwami Patrick Olimi Kaboyo III, akaba nyirabukwe w’Umugabekazi Kemigisa.
Yasobanuye ko mu 1999, Umugabekazi Kemigisa yicishije mukuru wa Edward Rukidi Kijanangoma, kandi ko iperereza ryagaragaje ko ari we wateguye iki cyaha ariko ubutabera bwa Uganda ntibwamukurikirana kuko yareraga Oyo wari ufite imyaka irindwi.
Ati “Kumufunga ubuzima bwose byari kwangiza ubwami. Nashyigikiye rwose iki cyemezo kuko cyashyiraga mu gaciro, cyuje ubwenge.”
Yashinje Umugabekazi gutambamira itabarizwa ry’Umwami
Mwenda yatangaje ko uyu munsi Umwami Oyo yari gutabarizwamo wabaye muremure kubera amananiza y’Umugabekazi Kemigisa udashaka gukurikiza ibiteganywa n’umuco w’Abatooro.
Yagize ati “Mu gitondo, yanze ko umugogo w’Umwami Oyo uva ku ngoro. Byasabye ko Leta yifashisha abasirikare kugira ngo bajyane umugogo ku rusengero.”
Umuhango wo gusezera ku Mwami Oyo wabaye, uyoborwa n’Umushumba w’Itorero Angilikani muri Uganda, Musenyeri Dr. Stephen Kaziimba Mugalu, Umugabekazi Kemigisa avuga ku buzima bw’umuhungu we ariko yirinda gukomoza ku musimbura.
Mwenda yatangaje ko mu muco w’Abatooro, bitemewe ko Umwami atabarizwa nyuma ya saa cyenda z’igicamunsi, ariko ko Umugabekazi Kemigisa yanze ko umugogo ujyanwa ku musezero, birinda bigera saa kumi n’imwe abantu bagitegereje.
Ati “Uburyo bwonyine bwatuma babona umugogo w’Umwami, bakawutabariza ni uko Leta yakohereza abasirikare, bakawumwaka.”
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko Umugabekazi Kemigisa yashakaga gutabariza Umwami Oyo ku giti cye ariko ko kuva na mbere, abakuru mu muryango bw’ibwami bari barateye utwatsi iki cyifuzo.
Byageze mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba impande zombi zitarumvikana ku buryo Umwami Oyo agomba gutabarizwamo, biba ngombwa ko Leta yohereza abashinzwe umutekano, batwara umugogo mu irimbi ry’ubwami rya Karambi.
Umwami Oyo yatabarijwe mu cyubahiro, haraswa imbunda z’imizinga nk’uko umuryango w’ibwami wabisezeranyijwe na Leta ya Uganda. Hari abo mu muryango, Abatooro muri rusange ndetse n’abanyapolitiki.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!