Ambulance yiswe Stella Juva, ifatwa nk’iya mbere ku Isi ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, yageragejwe muri Kenya, igaragaza ko ishobora kugeza serivisi z’ubuvuzi mu bice bya kure bitagira amashanyarazi.
Iyi modoka yakozwe n’itsinda ry’abanyeshuri 23 bo muri Eindhoven University of Technology n’ibindi bigo bibiri byo mu Buholandi.
Nubwo yitwa ambulance, imikorere yayo isa cyane n’iy’ivuriro rigendanwa, kuko aho gutwara abarwayi, ijyana ibikoresho by’ubuvuzi n’ingufu zo kubikoresha mu bice bitageramo serivisi z’ubuvuzi ku buryo bworoshye.
Stella Juva ifite imirasire y’izuba ku gisenge iyifasha kwishyiramo umuriro no mu gihe iri kugenda. Iyo ihagaze, hari indi mirasire ishobora kuramburwa kugira ngo ikusanye ingufu nyinshi. Irimo ibikoresho birimo X-ray, ultrasound n’icyuma gikonjesha inkingo.
Mu igeragezwa ryakorewe muri Kenya ku bufatanye na Amref Health Africa, iyi modoka yakoze urugendo rw’ibilometero birenga 800, harimo kugera ku kigo nderabuzima cya Mosiro mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kenya, kidafite amashanyarazi.
Abayikoze bavuga ko igihe yari ihagaze yashoboye gutanga ingufu zirenze izo ibikoresho by’ubuvuzi byari birimo byakoreshaga byose icyarimwe. Ibi byagaragaje ko ishobora gukorera ahantu hatagira lisansi cyangwa ibikorwa remezo byo kuyishyiramo umuriro.
Itsinda ryayikoze rivuga ko mu minsi ibiri yashoboraga gutanga serivisi ku bantu bagera kuri 200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!