IGIHE

AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya RDC iri gukoresha ‘genocost’ mu nyungu za politiki

0 5-08-2026 - saa 13:57, Jean de Dieu Tuyizere

Ihuriro AFC/M23 watangaje ko umuhango wabereye i Kinshasa ku wa 2 Kanama 2026 wo kwibuka abazize ibyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwita ‘genocost’, ushobora kuba ukoreshwa mu nyungu za politiki.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, nyuma y’iminsi itatu habaye uyu muhango, iri huriro ryagaragaje ko iki gikorwa gishobora gutuma abantu bitiranya ibikorwa byo kwibuka abazize amakimbirane, amategeko mpuzamahanga n’inzira y’ubwiyunge.

Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 yunamiye abantu bose baburiye ubizima mu makimbirane amaze imyaka myinshi muri RDC, hatitawe ku moko yabo, indimi bavugaga, amadini barimo cyangwa se ibice bakomokamo.

Yavuze ko Abanye-Congo bapfuye, abavanywe mu byabo, abakomeretse cyangwa abatakaje imibereho yabo bafite uburenganzira bwo kumenya ukuri, kubona ubutabera, indishyi no guhabwa icyizere ko aya mateka mabi atazongera kubaho.

AFC/M23 yatangaje ko uburyo Leta ya Kinshasa ikoresha ‘genocost’ bushobora kuvanga ibyiciro bitandukanye by’ibyaha mpuzamahanga, bikaba byanagabanya uburemere bwabyo, hakirengagizwa impamvu muzi z’ibibazo byo muri RDC.

Yagaragaje ko ‘genocost’ ishyizwe imbere na Leta ya RDC isa n’igikorwa politiki gifite intego itari iyo gushaka ubutabera, kandi ko ishobora kwenyegeza amakimbirane, ikenyegeza ivangura rishingiye ku nkomoko ribera muri iki gihugu, n’irishingiye ku rurimi n’imiterere y’umuntu.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Abantu ntibakeneye kwibukwa ku mugaragaro, bakeneye kwibuka bya nyabyo. Iyo umuntu agoretse amagambo, birangira agoretse amateka. Kandi iyo agoretse amateka, abishwe bapfa bwa kabiri.”

Iri huriro ryatangaje ko hari amatsinda y’abaturage atitabwaho mu mateka ya RDC, rigaragaza ko kwibuka ibyabaye bigomba gukorwa hatirengagijwe abantu bose bagizweho ingaruka n’amakimbirane.

AFC/M23 kandi yatangaje ko inzira yo guharanira ukuri no kubaka amahoro arambye muri RDC ikwiye gushingira ku iperereza ryigenga, abagize uruhare mu byaha byakozwe bose bakagezwa mu butabera nta kurobanura.

Iri huriro ryashimangiye ko amahoro arambye muri RDC atazagerwaho binyuzwe mu guhanganisha amateka cyangwa kuvanga ibisobanuro by’amategeko, ahubwo ko yabonekera mu kuri, gukurikirana abakoze ibyaha no kwemera amateka y’igihugu mu buryo bwagutse.

Tariki ya 2 Kanama, Perezida Felix Tshisekedi n'abagize Guverinoma ya RDC bibutse 'genocost'
AFC/M23 yagaragaje ko kwibuka 'genocost' muri RDC bishobora kuba bitagamije gushakira Abanye-Congo ubutabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza