IGIHE

Abofisiye babiri mu ngabo z’u Burundi bafungiwe i Kinshasa

0 29-08-2026 - saa 16:06, Jean de Dieu Tuyizere

Abofisiye babiri mu ngabo z’u Burundi bakoreraga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bafungiwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Maj Nitunga Jérémie na Capt Kanjori Félicien batawe muri yombi n’abarwanyi bo mu mitwe ya Wazalendo ishyigikiwe na Leta ya RDC tariki ya 21 Kanama 2026.

Ifatwa ryabo ryabaye nyuma gato y’igitero cya drone cyagabwe muri santere ya Fizi mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Kanama, bikekwa ko cyari kigambiriye Umugaba wungirije w’ingabo z’u Burundi zirwanira ku butaka, Gen Maj Elie Ndizigiye uzwi nka Muzinga.

Iyi drone yasenye igisenge cy’inyubako ikoreramo Hôtel Mwalu bivugwa ko yabereyemo inama itegurirwamo ibitero bishya kuri Komini Minembwe no mu bindi bice bigenzurwa na AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

Amakuru ava muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko Wazalendo ifata aba bofisiye, yabakekagaho gukorana n’ihuriro AFC/M23, ibashyikiriza igisirikare cya RDC.

Igisirikare cy’u Burundi cyasabye guhabwa aba bofisiye kugira ngo kibakurikirane, niba koko bakorana na AFC/M23 ariko aho kugira ngo kibahabwe, boherejwe gufungirwa i Kinshasa.

Ifungwa ry’abofisiye b’u Burundi rishimangira amakuru amaze igihe avuga ko hari urwikekwe rukomeye hagati y’iyi mitwe y’ingabo ifatanya mu kurwanya AFC/M23 n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.

Maj Nitunga Jérémie (ibumoso) na Capt Kanjori Félicien boherejwe i Kinshasa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza