Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wamaganye icyemezo cy’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gusubiza Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wacyo kandi yari yarahagaritswe nyuma yo kwibasira Abatutsi.
Tariki ya 27 Ukuboza 2025, Gen Maj Ekenge wavugaga ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu (RTNC) ko abantu bakwiye kwitondera gushakana n’Abatutsikazi kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.
Aya magambo yanenzwe bikomeye muri RDC no mu mahanga, tariki ya 29 Ukuboza igisirikare cy’iki gihugu gitangaza ko cyitandukanyije na yo, kuko ngo ahabanye n’indangagaciro zacyo, kinamenyesha Abanye-Congo ko kimuhagaritse.
Gusubizwa mu nshingano kwa Gen Maj Ekenge kwagaragaye ubwo yashyiraga umukono ku itangazo ryo ku wa 25 Nzeri 2026, ryemeza impanuka y’indege yahitanye Lt Gen Lucien-René Likulia Bakumi wari Umushinjacyaha Mukuru na Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi Tiende wari Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare.
Mu ibaruwa MPA yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, ikanagenera kopi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko guhagarikwa kwa Gen Maj Ekenge kwagombaga kujyana no kumukurikirana mu butabera.
MPA ivuga ko itabonye itangazo risobanura gusubizwa mu nshingano kwa Gen Maj Ekenge n’igihe byakorewe cyangwa se niba uyu musirikare yararyojwe amagambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu.
Iti “Itangazo rya FARDC ryo ku wa 25 Nzeri 2026, ririho umukono we nk’Umuvugizi wa FARDC. Uko tubizi, nta bisobanuro byatanzwe bijyanye no gukuraho ihagarikwa rye cyangwa ubundi buryozwe bwakurikiyeho.”
Yakomeje iti “Guhagarikwa bikwiye gukurikirwa no kuryozwa icyaha. Kwamaganirwa mu ruhame bikwiye gukurikirwa n’igikorwa gifatika.”
Uyu muryango kandi usaba ko hakorwa iperereza ku magambo Gen Maj Ekenge yavuze, cyane cyane ku ngaruka ashobora kugira ku Banyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi, ndetse ugasaba ko inzego za Leta kwirinda imvugo z’ivangura n’izishobora guteza urwango rushingiye ku bwoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!