Umwami Mutara III Rudahigwa yaranzwe no kudasumbanya Abanyarwanda mu migirire ye yose, kugeza n’igihe hatangizwaga Inama Nkuru y’Igihugu akayishyiramo abarimo Majoro Silas wari Umuporotesitanti na Ezra Mpyisi wari Umudivantisiti, nubwo bitakiranywe yombi n’abakoloni b’abera bari barangajwe imbere na Musenyeri Perraudin.
Majoro yavukiye mu muryango w’Abangilikani, byumvikana ko kwiga mu mashuri ya Kiliziya byasaga nk’ibidashoboka muri icyo gihe. Yarwanyweho n’ababyeyi be, birangira abonye ishuri muri Uganda rizwi nka King’s College Budo. Yahize amashuri abanza n’ayisumbuye araharangiza.
Nyuma y’uko mu 1949, Silas Majoro atsindiye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ayivanye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, aho amateka anagaragaza ko ari we Munyarwanda wa mbere wabigezeho, yahise ahabwa kuyobora amashuri y’abaporotesitanti mu Rwanda.
Mu gitabo “Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda” cyanditswe na Zephrin Kagiraneza, umwanditsi agaragaza ko Umwami Mutara III Rudahigwa yiyegereje cyane Majoro Silas nk’umuntu wari ujijutse.
Ku rundi ruhande abakoloni ntibapfaga kwemera ko hari uwakwiga ngo agere ku rwego rwo kuminuza, bitewe n’uko bavugaga ko uwo ashobora kubahagama cyangwa akabangamira inyungu zabo. N’iyo hagiraga uwiga kenshi ayo mahirwe yahabwaga abo mu idini gatolika nubwo kugeza ubwo nta wari wakarangije kaminuza.
Bavugaga ko ngo iyo umwirabura yize, ahita atangira kwirata, ari na yo mpamvu bahitagamo gushyigikira ibyo kwigisha iyobokamana no kubatiza abantu b’abahinzi kandi ngo badafite amarere. Kuri Majoro we byahumiraga ku mirari kuko Ababiligi batishimiraga na gato umuntu wize mu rurimi rw’Icyongereza nka we warwigagamo muri Uganda, akanaharanira cyane ko abandi bana b’u Rwanda bakwiga.
Ezra Mpyisi na we uri mu bagize amahirwe yo kwiga atari uwo mu idini gatolika, yigeze kuvuga ko Umwami Mutara III Rudahigwa yashatse kuringaniza amadini mu butegetsi nyuma yo kubona ko aba Gatolika ari bo biganje mu nzego zose, maze agategeka ko amadini yose ahagararirwa mu Nama Nkuru y’Igihugu, igereranywa n’Inteko Ishinga Amategeko y’ubu.
Ezra Mpyisi na Majoro Silasi ni bo batari abo mu idini gatolika bonyine babarizwaga muri iyo Nama Nkuru y’Igihugu bigizwemo uruhare n’Umwami Mutara, ikintu cyakorogoshoye cyane Ababiligi.
Majoro Silas yagiye kwiga mu Bubiligi, apfirayo mu buryo bw’amayobera
Mu myaka ya 1950, amajwi yatangiye kuba menshi mu Rwanda, basaba ko Abanyarwanda bahabwa amahirwe bakajya kwiga Kaminuza mu mahanga cyangwa se hakubakwa Kaminuza mu gihugu.
Ababiligi babanje kwica amatwi ariko bikomeza kuvugwa cyane ndetse binandikwa mu binyamakuru byari biriho icyo gihe. Igitabo ‘Ibitaramo by’amateka y’u Rwanda’ kivuga ko Leta Mbiligi yageze aho ikavuga ko ntawe izarihirira.
Kinyamateka yo muri Gicurasi 1956, ivuga ko u Bubiligi bwatangaje itegeko ribuza abategetsi bo muri Ruanda-Urundi gukora mu isanduku y’igihugu bashaka gufasha ushaka kujya kwiga mu mahanga.
Byaje kumenyekana mu Nama Nkuru y’Igihugu ari na bwo Rudahigwa yatangizaga ikigega cyamwitiriwe ‘Fond Mutara’, kugira ngo abana b’Abanyarwanda bajye kwiga mu mahanga.
Mu ba mbere barihiwe n’icyo Kigega harimo na Majoro washakaga kujya kwihugura i Burayi mu bijyanye n’Ubutegetsi n’Igifaransa. Yarabisabye Inama Nkuru y’Igihugu irabimwemerera anahabwa amafaranga yo kujyayo mu 1958. Yigaga muri Kaminuza Yigenga y’i Bruxelles.
Ntibyigeze bishimisha Ababiligi na gato ndetse ubwo yari amazeyo igihe gito, Majoro yafashwe n’uburwayi butunguranye aza kugwa mu maboko y’umuganga wamuvuraga i Bruxelles mu Bubiligi tariki 31 Werurwe 1958. Urupfu rwe rugereranywa neza n’itanga ry’Umwami Mutara III ubwo yagwaga i Burundi mu buryo bw’amayobera mu mwaka wakurikiyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!