IGIHE

Tariki ya 7 Kanama

0 7-08-2026 - saa 06:42, IGIHE

Turi ku wa 7 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga imvura n’urubura byari byibasiye icyo gice.
1998: Ibiro by’ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania na Kenya byagabweho (…)

Turi ku wa 7 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 219 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 146 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1960: Côte d’Ivoire yabonye ubwigenge yogobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.

1995: Guverinoma ya Chili yatangaje ibihe bidasanzwe mu majyepfo y’igihugu bitewe n’ubukonje bwinshi, umuyaga imvura n’urubura byari byibasiye icyo gice.

1998: Ibiro by’ambasade za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania na Kenya byagabweho ibitero by’Abiyahuzi bihitana abantu 212.

2008: Georgie yagabye ibitero bya gisirikare ku Burusiya mu ntambara yiswe South Ossetia War.

Mu muziki

2024: Taylor Swift yahagaritse ibitaramo bitatu yari gukorera mu mujyi wa Vienne muri Autriche bitewe n’impungenge z’uko umutekano washoboraga guhungabanywa.

Abavutse

1966: Jimmy Wales uri mu bashinze urubuga rwa Wikipedia.

1989: I Bujumbura mu Burundi havukiye umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy aho uyu munsi yujuje imyaka 37.

Abapfuye

1987: Camille Chamoun wabaye perezida wa Liban.

2019: David Berman, umunyamuziki w’umunyamerika wanakoraga za cartoons.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 18-09-2026
0 0 16-09-2026
0 0 15-09-2026
0 0 13-09-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza