IGIHE

Tariki ya 4 Nzeri

0 4-09-2026 - saa 00:07, IGIHE

Turi ku wa 4 Nzeri 2026.
Ni umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 118 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi wizihizwa nk’uwahariwe ubuzima bw’imyororokere hirya no hino ku Isi.
Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umukino wa Taekwondo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1998: Jean Kambanda yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cya Jenoside, gucura umugambi no gushishikariza rubanda gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha (…)

Turi ku wa 4 Nzeri 2026.

Ni umunsi wa 247 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 118 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi wizihizwa nk’uwahariwe ubuzima bw’imyororokere hirya no hino ku Isi.

Ni n’umunsi mpuzamahanga w’umukino wa Taekwondo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1998: Jean Kambanda yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cya Jenoside, gucura umugambi no gushishikariza rubanda gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

1972: Mark Spitz uzwi mu mukino wo koga, yabaye umuntu wa mbere ushyizeho agahigo ko gutsindira imidari irindwi mu mikino ya Olempike.

1998: Larry Page na Sergey Brin bigaga muri Kaminuza ya Stanford, batangije urubuga rwa Google.

2020: Papa Benedict XVI yabaye uwabaye Umushumba wa Kiliziya Gotolika ku Isi ubashije kurama akageza ku myaka 93 years, amezi ane n’iminsi 16, agahigo yakuyeho Papa Leo XIII wabayeho kugeza mu 1903.

2024: Umwana w’imyaka 14 yishe abantu 4 abarashe akomeretsa abandi barindwi ku ishuri ryisumbuye rya Apalachee muri Leta ya Georgia.

Mu muziki

Kuri uyu munsi abakunzi b’umuziki barifatanya na Beyoncé kwizihiza isabukuru ye y’amavuko aho yujuje imyaka 45 kuko yavuze ku italiki nk’iyi mu 1981.

Abandi bavutse kuri uyu munsi

1901: William Lyons, Umwongereza uri mu batangije ikorwa ry’imodoka za Jaguar.

1975: Mark Ronson, Umwongereza uzwi mu gutunganya no kuvanga imiziki akanaba umwe mu bashinze Allido Records aho by’umwihariko azwi ku ndirimbo “Uptown Funk” yahuriyemo na Bruno Mars imaze kurebwa n’abasaga miliyari 5.

Abapfuye

1983: Jon Brower Minnoch, Umunyamerika wigeze gufatwa nk’umuntu ufite ibiro byinshi kurusha abandi ku Isi aho yapimaga 635.

2018: Bill Daily, umunyarwenya n’umukinnyi wa filimi ukomoka muri Amerika.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 3-09-2026
0 0 2-09-2026
0 0 1-09-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza