IGIHE

Zelenskyy yihaye amenyo y’abasetsi

0 2-08-2026 - saa 08:18, IGIHE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zatakaje abasirikare bagera ku bihumbi 50 kuva intambara bagabweho n’u Burusiya yatangira mu 2022, umubare uri hasi ho 5000 ugereranyije n’uwo yari yatangaje hashize amezi atandatu.

Zelenskyy yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Fox News ubwo yari i Washington muri iki cyumweru.

Ubwo yabazwaga ku gihombo cy’ingabo ze mu rugamba zihanganyemo n’u Burusiya, Zelenskyy yabanje kuvuga ko “bigoye cyane kubivuga”, avuga ko adashaka kubishyira hanze cyane”, ngo kuko byaha u Burusiya amakuru ku miterere nyakuri y’ingabo za Ukraine.

Nyuma yaje kuvuga ko Ukraine yatakaje “abasirikare bagera ku bihumbi 50 bishwe ndetse n’abandi bagera ku bihumbi 400 bakomeretse, anavuga ko hari umubare munini w’abasirikare baburiwe irengero.

Uyu mubare usa n’utandukanye n’amagambo Zelenskyy yavuze muri Gashyantare, ubwo yabwiraga televiziyo France 2 ko Ukraine yari imaze gutakaza abasirikare 55.000.

Muri Gashyantare 2025, Zelenskyy yabwiye NBC ko abasirikare ba Ukraine bishwe bagera ku bihumbi 46, avuga ko ab’u Burusiya bapfuye bari barenzeho inshuro 14.

Ingabo za Ukraine zimaze igihe zihura n’ikibazo cy’ibura ry’abasirikare kubera umubare w’abapfa uri kwiyongera, abantu benshi banga kujya mu gisirikare ndetse n’abagihunga.

Amakuru aheruka gutangazwa ku mugaragaro n’inzego za Ukraine yerekanye ko hagati ya 2022 n’impeshyi ya 2025, habaruwe imanza zigera ku bihumbi 290 z’abasirikare bataye kazi.

U Burusiya buvuga ko Kyiv itakaza abasirikare ibihumbi byinshi buri kwezi ku rugamba. Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Andrey Belousov, yavuze mu Ukuboza 2025 ko abasirikare ba Ukraine bagera hafi ku bihumbi 500 bishwe cyangwa bagakomereka mu 2025 gusa.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, we yavuze mu kwezi gushize ko ingabo za Ukraine zishobora kuba zitakaza abasirikare bagera ku bihumbi 40 buri kwezi bapfa cyangwa bakomereka.

Ubwo yari ari i Washington bivugwa ko Zelenskyy yagerageje gusaba Trump gukoresha ububasha bwe mu gusaba Elon Musk, kugira ngo yemere ko Ukraine ikoresha Starlink mu kugaba, ngo ifashe kugeza ibitero kure cyane mu Burusiya.

Ikinyamakuru The Atlantic cyatangaje ko Musk ubwe yanze guhura n’uyu muyobozi wa Ukraine.

Zelenskyy aherutse guhura na Donald Trump
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza