IGIHE

Zelenskyy yemeje ko indege zitagira abapilote zafunze ikirere cy’u Burusiya

0 1-09-2026 - saa 21:19, IGIHE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ibikorwa by’indege zitagira abapilote (drones) za Ukraine byagize uruhare rukomeye mu guhungabanya ikoreshwa ry’ikirere cy’u Burusiya.

Perezida Zelenskyy yatangaje ko ibikorwa by’izi drones byatumye ibigo bikora ingendo z’indege, abishingizi ndetse n’abakoresha indege mu kirere cy’u Burusiya bahura n’ibibazo bikomeye. Yavuze ko abashaka gukomeza gukoresha icyo kirere bagomba kubitekerezaho cyane kubera impinduka zabayeho.

Yavuze ko Ukraine itabangamira umutekano w’indege zitwara abasivili, ariko ko kuba drones ziri kugaragara mu kirere cy’u Burusiya ari ibintu bigomba kwitabwaho.

Zelenskyy yavuze ko nubwo inzego z’u Burusiya zitajya zitangaza buri gihe ibijyanye n’ibibazo by’indege, ibikorwa by’izi drones byagize ingaruka ku mikorere y’ikirere cy’igihugu.

Ni mu gihe u Burusiya bugikomeje kugaba ibitero kuri Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine, na Ukraine ikarasa ku bice bitandukanye by’u Burusiya byombi bikoresheje drones.

Zelenskyy yemeje ko ibitero bya drones ari bumwe mu buryo Ukraine ikoresha mu kwihimura ku bitero igabwaho, ndetse bigamije guca intege u Burusiya.

Perezida Zelenskyy yavuze ko indege za drones zayo zafunze ikirere cy'u Burusiya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza