Umugore wakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Christa Pike, yatewe inshinge ebyiri ariko ntiyapfa birangira ajyanywe mu bitaro.
Abunganira Pike mu mategeko bavuze ko ubu ari mu bitaro kandi ko ameze nabi, aho ahabwa ubufasha bw’ubuvuzi nyuma y’igerageza ryo kumwica ryabaye.
Umwunganizi we, Randy Spivey, yatangaje ko kugeza ubu nta makuru ahagije bafite ku buryo ubuzima bwe buhagaze, ariko ko bazi ko akiri muzima.
Pike yari yatewe inshinge ebyiri z’umuti wa pentobarbital wagenewe kumwica. Nyuma yo kudahita apfa, yajyanywe mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwo kumutabara.
Uyu mugore w’imyaka 50 yari yarakatiwe urwo kwicwa kubera icyaha cyo kwica umunyeshuri w’imyaka 19 witwaga Colleen Slemmer mu 1985, ubwo Pike yari afite imyaka 18.
Igerageza ryo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ryabaye nyuma y’imanza zageze no mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, rwemeje ko agomba kwicwa.
Abatangabuhamya bari bahari bavuze ko habayeho ikibazo mu gihe abaganga n’abakozi bashakaga gutera imiti mu mitsi ye. Umwunganizi wa Pike yavuze ko abakozi bamaze hafi isaha bagerageza kubona umutsi bateramo inshinge, ndetse ko bakoresheje inshinge nyinshi.
Nyuma yo gutera umuti wa kabiri, abari bahari bashyizwe mu cyumba cyijimye batabona ibyakorwaga. Spivey yavuze ko nyuma y’iminota mike byagaragaye ko Pike yari agihumeka.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo harebwe icyatumye igikorwa cyo kumwica kitagenda neza. Yavuze ko hari ibibazo byinshi bigomba gusubizwa kandi ko iperereza rizafasha kubimenya.
Urwego rushinzwe imfungwa muri Tennessee rwatangaje ko rwakurikije amabwiriza yose yari asanzweho mu gutanga igihano cy’urupfu. Rwavuze ko umuti ukoreshwa muri ubwo buryo usanzwe ukora neza kandi ko amabwiriza atateganya izindi ntambwe zirenze izari zafashwe.
Abunganizi ba Pike bo bavuze ko ibyo byamuteye ububabare budakenewe kandi ko ari igikorwa cyo kumuhana mu buryo bukabije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!