IGIHE

UTAB yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1400

0 21-07-2026 - saa 14:56, Utuje Cedric

Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (UTAB), yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 15, aho yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1474 barangije amasomo mu mashami atandukanye.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza mu Karere ka Gicumbi, ku wa 20 Nyakanga 2026.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yashimye ubwitange bw’abasoje amasomo, gukomeza kwiyungura ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere.

Ati “Uyu munsi ni intangiriro y’urundi rugendo, impamyabumenyi mugiye guhabwa ntabwo ari iherezo ry’uburezi, ahubwo ni intambwe izabafasha gukomeza kwiga, kwihugura no gukorera Sosiyete Nyarwanda n’Isi muri rusange.”

Yakomeje avuga ko “Uburezi nyabwo ntiburema abantu basubiramo ibyo bigishijwe gusa ahubwo burema abantu batekereza byimbitse, babaza ibibazo bifite ishingiro kandi bagahanga ibisubizo bishya.”

Yabasabye kuzarangwa n’indangagaciro, ubunyangamugayo, umurava n’urukundo rw’igihugu biranga abanyeshuri bose bize muri Kaminuza ya UTAB.

Umuyobozi uhagarariye UTAB mu mategeko, Musenyeri Papias Musengamana yavuze ko kuba habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri biga muri iyi Kaminuza ku nshuro ya 15 ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kuyiranga.

Yavuze ko iyo bashyize hanze abanyeshuri basoje amashuri baba bashyize itafari ku iterambere ry’igihugu kubera ko ubumenyi bahawe babwifashiha mu gukemura ibibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Ati “Ibi bigaragaza UTAB nk’umufatanyabikorwa wizewe mu gutegura umuntu wuzuye kandi wujuje ibyangombwa mu guhamba rwo guhangana n’ibibazo byugarije igihugu cyacu ndetse n’Isi muri rusange.”

Muri uyu muhango hashyizwe ibuye fatizo ahazubakwa inyubako y’iyi Kaminuza izifashishwa mu guteza imbere ireme ry’uburezi batanga n’ubushakashatsi bukorerwamo.

Musenyeri Musengamana yavuze ko bazagerageza gukora ibishoboka byose ku buryo iyi nyubako izaba igeretse inshuro eshanu ku buryo izarangira mu gihe cy’umwaka.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo urangirire ku gihe kandi ugire uruhare mu guteza imbere uburezi no guteza imbere umujyi wa Gicumbi.”

Ifitebyose Rogin usoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Icyongereza n’Ikinyarwanda yashimiye UTAB, ubumenyi yabahaye bushingiye ku ndangagaciro buzabaherekeza mu buzima bwabo bwose.

Ati “Mu gihe twamaze turi muri Kaminuza ya UTAB twagize amahirwe yo kwiga amasomo ajyanye n’igihe, kwihugura mu ndimi, ikoranabuhanga, imyigire ishingiye ku bikorwa, ubushakashatsi n’ubundi bumenyi budufasha guhangana ku isoko ry’umurimo uyu munsi.”

Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, Dr Ndikubwimana Théoneste yasabye Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB ndetse n’izindi zo mu gihugu gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize yazo.

Ati “Turashishikariza ubuyobozi bw’iyi kaminuza ndetse n’izindi gukoresha cyane ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize. Turabizi ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rigenda ritera imbere cyane rero ntabwo byaba bikwiriye ko abanyeshuri bayigamo basigara inyuma, niyo mpamvu mukwiriye kurishyiramo imbaraga.”

UTAB yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 15
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yashimye ubwitange bw’abasoje amasomo, abasaba gukomeza kwiyungura ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere
Uhagarariye UTAB mu mategeko, Musenyeri Papias Musengamana yavuze ko kuba habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza ku nshuro ya 15 ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje
Umuyobozi Ushinzwe Porogaramu mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, Dr. Ndikubwimana Théoneste yasabye Ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTAB ndetse n’izindi zo mu gihugu gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga
Meya wa Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yitabiriye igikorwa
Abasoje amasomo muri UTAB bahize kuzabyaza ubumenyi bahawe iterambere
Umuyobozi wa Koleji y’Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza ni umwe mu bitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri bo muri UTAB
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza