IGIHE

USA: Ibiciro bihanitse by’inyama byatumye Trump ahindura umuvuno

0 21-08-2026 - saa 14:44, IGIHE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemeye ko inyama z’inka ziseye zinjira mu gihugu ku bwinshi mu gihe cy’iminsi 90, mu rwego rwo guhangana n’ibiciro by’ibiribwa biremereye abaturage.

Trump yavuze ko hazinjizwa toni 300.000 z’inyama z’inka ziseye hatagendewe ku ngamba zafashwe zijyanye n’itumizwa ry’inyama mu mahanga. Iyi gahunda iri mu masezerano y’iminsi 90 agamije kugabanya ibiciro ku baguzi bo muri Amerika.

Trump yavuze ko yemeye iyi gahunda nyuma yo kugaragaza ko hari amasezerano azatuma inyama zigurishwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n’isoko risanzwe. Yatangaje ko ibiciro by’inyama bizagabanyuka ku rugero rwa 25% ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko, nubwo atatangaje ibihugu bizazohereza.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko iyi gahunda izafasha Abanyamerika kugura ku giciro gito ikanaha umwanya ubworozi bw’inka bwo muri Amerika gukomeza gutera imbere.

Ati: “Iyi gahunda izagabanya ibiciro ku Banyamerika, inahe amahirwe inka zacu yo gukomeza gukura.”

Icyemezo cya Trump cyafashwe mu gihe abaguzi bo muri Amerika bagaragaje kenshi ko baremerewe n’ibiciro by’ibiribwa, cyane cyane ku biribwa by’ibanze.

Trump yemeye ko inyama zinjira ku bwinshi muri Amerika kubera ibiciro byazo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza