Abavandimwe Andrew Tate na Tristan Tate, bamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, batawe muri yombi ku wa Gatandatu i Miami muri Leta ya Florida imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko u Bwongereza busabye ko boherezwa kuburanishirizwa muri icyo gihugu.
Aba bavandimwe bafashwe n’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe gufata abakekwaho ibyaha (U.S. Marshals Service), rushingiye ku mpapuro z’ifatwa zatanzwe.
Ku wa Gatandatu, Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ko bwatanze ubusabe bwo kubohereza muri iki gihugu kugira ngo baburanishwe ku byaha byo gufata ku ngufu no gucuruza abantu, bikekwa ko byakozwe hagati ya 2010 na 2017.
Andrew na Tristan Tate bafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ubw’u Bwongereza. Mu 2016 bimukiye muri Romania, aho bafatiwe mu 2022 bakekwaho gushuka abagore kugira ngo bababyaze umusaruro binyuze mu bikorwa byo kubashora mu busambanyi.
Aba bavandimwe bahakanye ibyo baregwa, mu gihe urubanza rwo muri Romania rutigeze rukomeza kubera ibibazo by’amategeko n’imikorere y’urukiko.
Mu mwaka ushize bemerewe kuva muri Romania, bajya muri Leta ya Florida muri Amerika bakoresheje indege yigenga.
Biteganyijwe ko bazitaba Urukiko rwa Leta muri Miami mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Ubushinjacyaha bwo mu Bwongereza bubashinja guhohotera abagore mu gace kari mu majyaruguru ya Londres, aho aba bavandimwe bakuriye. Ababunganira mu mategeko bakomeje kuvuga ko ibyo birego babihakana.
Umwunganizi wabo, Joseph McBride, yavuze ko atarabasha kuvugana n’abakiliya be nyuma yo gutabwa muri yombi, anenga ibyaha bishya byatangajwe n’u Bwongereza, avuga ko ari ibinyoma no gusebanya.
Andrew Tate w’imyaka 39 yatangiye kumenyekana cyane mu 2016 ubwo yitabiraga ikiganiro cya televiziyo cyo mu Bwongereza cyitwa Big Brother. Icyakora yaje gukurwamo nyuma y’uko hasohotse amashusho yasaga n’amwerekana akubita umugore.
We na murumuna we Tristan Tate w’imyaka 38 bazwi kandi nk’abashyigikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Andrew Tate afite abarenga miliyoni 10 bamukurikira kuri X, ariko yafungiwe gukoresha imbuga zirimo YouTube, TikTok na Instagram kubera ubutumwa bwafashwe nk’ubushishikariza urwango.
Bimwe mu byo yanenzwe cyane harimo kuvuga ko abagore bafashwe ku ngufu baba bafite uruhare mu byababayeho, amagambo asobanura ihohoterwa yakorera abagore, ndetse no kunenga abantu bashaka ubufasha ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Andrew na Tristan Tate bakomeje guhakana ibyaha byose byo guhohotera abagore no gucuruza abantu.
Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ko uretse ibyaha byari byatangajwe mbere mu 2025 birebana n’abagore batatu, bwongeye kurega aba bavandimwe ku byaha bishya 38 bifitanye isano n’abandi bagore bane bavuga ko bahohotewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!