IGIHE

Umwana muri batatu bishwe n’ibitero bya misile z’u Burusiya hafi ya Kyiv

0 8-08-2026 - saa 16:53, IGIHE

Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko abantu batatu, barimo umwana, bishwe n’ibitero bya misile z’u Burusiya byagabwe mu ijoro hafi y’Umurwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, misile zarashe mu burasirazuba bwa Kyiv, mu gihe abaturage bavugaga ko bumvise urusaku rw’ibisasu. Ni nyuma y’umunsi umwe ibitero by’u Burusiya mu bice bitandukanye bya Ukraine bihitanye abantu 21.

Umuyobozi mu bya gisirikare, Timur Tkachenko, yavuze ko misile z’u Burusiya zishe abantu batatu, abandi batatu barakomereka. Yongeyeho ko ibisigazwa byazo byangije inyubako z’amacumbi n’imodoka, mu gihe ahandi inyubako yafashwe n’inkongi.

Abashinzwe ubutabazi bahanganye n’inkongi mu nyubako no ku kigega cya lisansi i Kyiv. Serivisi ya Ukraine ishinzwe ubutabazi, DSNS, yasohoye amafoto agaragaza igaraje, ubucuruzi n’inyubako byahiye, ivuga ko umubare w’abahohotewe ukirimo kugenzurwa.

Ukraine yatangaje ko ibitero by'u Burusiya byahitanye batatu barimo umwana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza