IGIHE

Umusirikare wa Amerika washinje Trump kwica abaturage ayobora, yafunzwe

0 19-08-2026 - saa 23:25, IGIHE

Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Maj Jason Watson, wari watawe muri yombi mu kwezi gushize afatiwe ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol, nyuma yo gusaba ko Perezida Donald Trump yeguzwa, yongeye gufungwa.

Yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike anenze Perezida Trump mu kiganiro cyihariye yahaye CNN.

Maj Watson wo mu Ngabo zirwanira mu Kirere za Amerika, ku wa Kabiri yafunzwe by’agateganyo mbere y’urubanza, nk’uko Umuvugizi w’izo ngabo yabibwiye CNN.

Kuri ubu afungiye muri gereza ya Maryland kandi afunzwe ku mabwiriza y’igisirikare.

Umuvugizi w’Ingabo zirwanira mu Kirere yagize ati “Abasirikare basabwa kubahiriza amategeko agenga igisirikare cya Amerika n’andi mabwiriza yose agakurikizwa.”

Yakomeje ati “Hashingiwe ku mpamvu zifatika z’ibirego by’imyitwarire mibi yakomeje kugaragaza, Maj. Watson afunzwe by’agateganyo mbere y’urubanza ku wa 18 Kanama 2026. Afatwa nk’umwere kugeza ahamwe n’icyaha kandi azahabwa uburenganzira bwose ateganyirizwa n’Ingingo ya 305 igenga inkiko za gisirikare.”

Umunyamategeko wa Maj Watson, Chris Mutimer, yavuze ko atarabasha kuvugana na we ariko akeka ko ikiganiro ufunzwe yagiranye na CNN mu ntangiriro z’iki cyumweru cyaba cyaragize uruhare mu kongera gufungwa kwe.

Ku wa Mbere, Maj Watson yaganiriye na Erin Burnett wa CNN, anenga Perezida Trump kandi akomeza gusaba ko yakweguzwa ku butegetsi.

Yagize ati “Ibiri kuba kuri Perezida Trump ntabwo ari ibintu bisanzwe. Yaradutengushye. Kandi ntabwo yananiwe inshingano nka Perezida gusa, ahubwo ntabwo ari no kubaha Itegeko Nshinga ku buryo bugaragara, kurenga ku mategeko, kwishora muri ruswa ikabije no kwica Abanyamerika. Kuri njye ibyo ntibyemewe kandi ntibikwiye kwemerwa n’umwe muri twe.”

Kugaragaza ku mugaragaro ko utavuga rumwe n’ubuyobozi uri umusirikare ukiri mu kazi ntibikunze kubaho, kuko abasirikare basabwa gukurikiza amabwiriza hakurikijwe amategeko agenga igisirikare cya Amerika.

Ingingo ya 88 y’ayo mategeko ifata amagambo asesereza Perezida, Visi Perezida, Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi bakuru nk’icyaha.

Maj Watson yari yarafashwe bwa mbere ku wa 1 Nyakanga, mu muryango wa Capitol, nyuma yo kuhavugira ijambo risaba ko Trump na Visi Perezida JD Vance beguzwa ku butegetsi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Maj Watson yabwiye CNN ko yiteguye kunenga ubutegetsi bwa Trump kabone nubwo yabizira.

Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Maj Jason Watson, yafunzwe azira kunenga Trump
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza