IGIHE

Umuriro watse hagati ya Israel n’u Bwongereza

0 9-09-2026 - saa 08:04, IGIHE

Israel yatangaje ko igiye gufunga ibiro by’uhagarariye inyungu z’u Bwongereza i Yeruzalemu y’Iburasirazuba, mu rwego rwo guhangana na gahunda z’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada zo gukumira ibicuruzwa bituruka mu Banya-Israel batuye muri West Bank.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yavuze ko u Bwongereza butazongera kwitabira ubutumwa bwo guhuza ibikorwa muri Gaza buyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ko bamwe mu bayobozi b’u Bwongereza, barimo Jeremy Corbyn wahoze ayobora Ishyaka ry’Abakozi n’abandi Bongereza bazabuzwa kwinjira muri Israel.

Ati “Icyemezo cy’u Bwongereza ntikiboneye kandi ni ukwivanga ku mugaragaro mu bibazo by’igihugu cyigenga no mu matora yacyo.”

Minisitiri Gideon Saar yagarukaga ku magambo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Ed Miliband yavuze ku birebana no kwirukana Abanya-Palestine ku butaka bwabo bikozwe na Israel ku mpamvu z’amoko, avuga ko ari ibinyoma.

Ibiro bihagarariye inyungu z’u Bwongereza muri Yeruzalemu y’Iburasirazuba ni na byo bihagararira u Bwongereza muri West Bank ku ruhande rwa Palestine.

Ingamba z’ubucuruzi zashyizweho n’u Bwongereza, u Bufaransa na Canada ku wa Kabiri ni zo ziheruka mu ruhererekane rw’ibikorwa bigamije kwamagana politiki ya Israel yo kwigarurira West Bank.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, mu itangazo bahuriyeho, bagize bati “Uyu munsi urerekana indi ntambwe ikomeye mu buryo dufata bwo guharanira igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri (Israel na Palestine).”

Itangazo rikomeza rivuga ko ibi bihugu bizakomeza no gushyigikira iki cyemezo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaterana mu mpera za Nzeri.

Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibindi bihugu icyenda, birimo Danemark, Norvege, Pologne, Espagne na Suède, na bo bongeye gushimangira ko bashyigikiye igisubizo cy’ibihugu bibiri cyumvikanyweho binyuze mu biganiro, aho igihugu cya Palestine cyabana mu mahoro na Israel.

Miliband yavuze ko u Bwongereza butazamagana akarengane, ahubwo bugomba kugira icyo bukora mu kurwanya gahunda ya Israel yo kwigarurira West Bank.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada, Anita Anand, yanditse kuri X ko bamaze imyaka imyinshi babona ko igisubizo cy’ibihugu bibiri ari cyo cyiza kurusha ibindi mu kugeza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati no gukemura impungenge za Israel z’umutekano.

Ati “Gutura muri West Bank binyuranyije n’amategeko, ni ugutesha agaciro izi ntego.”

Umubano wa Israel n’u Bwongereza ukomeje kugenda urushaho kuzamo agatotsi mu myaka ya vuba, aho bunenga imyitwarire ya Israel muri Gaza, kwagura imiturire muri West Bank n’ibitero byibasira Abanya-Palestine bigenda byiyongera.

Mu 2025, u Bwongereza bwifatanije n’ibindi bihugu mu kwemera ko Palestine ari igihugu, mu rwego rwo guteza imbere igisubizo cy’ibihugu bibiri, ndetse muri Kamena bwari bwarafatiye ibihano Abanya-Israel batuye muri West Bank mu buryo butemewe.

Israel yikomye u Bwongereza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza