IGIHE

Umunyapolitiki uhembwa menshi ku Isi agiye kongezwa arenga miliyari 1 Frw

0 10-09-2026 - saa 09:51, Jean de Dieu Tuyizere

Minisitiri w’Intebe wa Singapore uri mu banyapolitiki bahembwa amafaranga menshi ku Isi, Lawrence Wong, agiye kongezwa miliyoni 1 y’Amadolari ya Amerika (miliyari 1,4 Frw).

Umushahara we ku mwaka uzazamuka hafi ku kigero cya 64%, uve kuri miliyoni 2,2 z’amadolari ya Singapore (miliyoni 1,7 y’Amadolari ya Amerika) ugere kuri miliyoni 3,6 z’Amadolari ya Singapore (hafi miliyoni 2,8 z’Amadolari ya Amerika).

Leta ya Singapore yasobanuye ko iri zamurwa rigamije gukomeza kureshya abafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, cyane cyane mu gihe ikinyuranyo cy’imishahara hagati y’abayobozi bo mu nzego za Leta n’ab’ibigo byigenga gikomeje kwiyongera.

Wong yavuze ko ingingo y’imishahara y’abanyapolitiki ikunze guteza impaka, ariko ko igomba kureberwa mu kuba igihugu gikomeza kugira abayobozi bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage no guteza imbere igihugu.

Mbere yo kongezwa umushahara, Wong yari asanzwe ahembwa amafaranga aruta inshuro zirenga enye umushahara wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Nubwo umushahara mushya wa Wong ukomeje guteza impaka, bamwe bavuga ko guhemba abayobozi amafaranga menshi biziba icyuho cya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu, kandi igihugu kikabona abayobozi bashoboye.

Lawrence Wong yatangaje ko amafaranga yongerewe ku mushahara we azayatanga mu bikorwa by’urukundo mu gihe cy’imyaka itanu.

Lawrence Wong azajya ahembwa miliyoni 2,8 z'Amadolari ku mwaka, avuye kuri miliyoni 1,7 y'Amadolari
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza