IGIHE

Umunyamakuru wa BBC yirukanywe ashinjwa kuryamana n’abo bahuje ibitsina

0 30-03-2026 - saa 23:30, Gilbert Ukwizagira

BBC yirukanye umunyamakuru witwa Scott Mills kuri Radio 2 wanabanje gukorera kuri Radio 1, azira imyitwarire ye idahwitse ariko bigahuzwa n’uko uko aryamanaga n’abo bahuje igitsina.

Uyu mugabo yirukanywe ku wa 30 Werurwe 2026.

Mu itanganzo BBC yashize ahagaragara ariko ikirinda gutangaza nyirizina iyi myitwarire, yagize iti “Nubwo tutajya tuvuga ku ngingo zerekeye ubuzima bw’umuntu ku giti cye, twemeje ko Scott Mills atagifite amasezerano yo gukorana na BBC”.

Scott wakoreraga BBC Radio 2, akaba yari umwe mu bishyurwaga agatubutse kuri iyi radio, yari ahafite amasezerano y’akazi ariko yasheshwe.

Mirror yavuze ko uyu munyamakuru w’imyaka 53 yari amaze imyaka icumi akundana n’abagabo bagenzi be kuko yanashyingiranywe númufasha we wúmugabo bari bamaranye igihe kinini bakundana witwa Sam Vaughn. Ni mu birori byabereye i Barcelona mu 2024.

Yatangiye gukorera BBC mu myaka hafi 30 yari igiye gushira. Yahakoze mbere yo gukorera radio yúbucuruzi ya Power FM ari na yo yatangiriyeho umwuga w’itangazamakuru afite myaka 16 y’amavuko. Agikorana na BBC yakoreye izindi radio zirimo Heart FM, GWR FM na Picadilly Key 103.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza