Umunyamakuru Cecilia Vega wahoze akorera ikiganiro kizwi cyane 60 Minutes cya CBS News, yatangaje ko abayobozi b’iki gitangazamakuru bagerageje kumuhatira gushyira mu nkuru amakuru adafite ibimenyetso, mbere y’uko yirukanwa.
Vega yavuze ko ubwo yakoraga inkuru ku bantu bishwe muri Leta muri Minneapolis, yasabwe gushyiramo amashusho y’abigaragambya abagaragaza bagabye ibitero ku bantu bakekwagaho kuba abakozi b’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko ku binjira n’abasohoka, ICE. Ni mu gihe nta gihamya yari ihari igaragaza ko ibyo bintu byabayeho.
Yongeyeho ko yasabwe kuvuga ko Umuyobozi w’Umujyi wa Minneapolis, Jacob Frey, yari yarasabye inzego z’umutekano kwibasira abakozi ba ICE bashyira mu bikorwa politiki ya Perezida Donald Trump.
Vega yagize ati “Ibyo ntibyigeze bibaho. Nta hantu na hamwe twabonye umuyobozi w’umujyi avuga ibintu nk’ibyo.”
Yavuze ko yanze gushyira ayo makuru mu nkuru ye, kuko nta gihamya cyayo yari afite. Nyuma yaje kwirukanwa muri Gicurasi 2026, ariko avuga ko kugeza ubu atigeze ahabwa impamvu.
CBS News yahakanye ibyo iregwa, ivuga ko ibirego bya Vega “bidashingiye ku kuri.” Ubuyobozi bwayo bwavuze ko gutanga amabwiriza no gukosora inkuru biri mu nshingano zisanzwe z’umwanditsi mukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!