Umuhungu wa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Yair Netanyahu, yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asubira muri Israel nyuma y’uko inzego z’ubutasi zatangaje ko hari iterabwoba rikomeye ryari rimuhangayikishije.
Ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu cya Israel (Shin Bet) cyatangaje ko cyamenyesheje ko hari “iterabwoba rikomeye” ryibasiye Yair Netanyahu, maze nyuma y’isuzuma ryakozwe hafatwa umwanzuro wo kumukura aho yari ari no kumusubiza muri Israel mu buryo bwihutirwa.
Icyakora, inzego z’ubutasi ntizatangaje ubwoko bw’iterabwoba bwari bumubereye ikibazo cyangwa aho ryaturutse.
Yair Netanyahu yari atuye i Miami muri Leta ya Florida, aho yahoraga aherekejwe n’abashinzwe umutekano ba Israel.
Amakuru yatangajwe na Newsmax, yavuze ko yashobora kwibasirwa n’umugambi w’ubwicanyi bwateguwe n’abantu bakekwaho kuba baraturutse muri Iran.
Nk’uko ayo makuru abivuga, inzego z’ubutasi za Israel ngo zamenye uwo mugambi mu Ukuboza, maze zibimenyesha inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma y’uko hatanzwe umuburo, Yair Netanyahu yasabwe guhita ava muri ako gace, ndetse bivugwa ko yasubiye muri Israel atabanje kujyana ibintu bye byose. Ubu ni ho yahise atangira kuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!