IGIHE

Umugore wa Joe Biden yiteze ko isaha n’isaha yapfakara

0 21-08-2026 - saa 09:07, IGIHE

Jill Biden yavuze ku rugendo rukomeye we n’umugabo we Joe Biden barimo nyuma yo kuva ku butegetsi muri Amerika, ubu arembejwe na kanseri ya prostate iri ku rwego rukomeye.

Jill yavuze ko kuba atekereza ko umunsi uwo ari wo wose ashobora kubura umugabo we ari ibintu bimutera ubwoba, ariko ko yihatira kwibanda ku gihe bakiri kumwe.

Mu kiganiro yagiranye na The Jamie Kern Lima Show, Jill Biden yavuze ko atatekereza ubuzima bwe adafite Joe Biden.

Ati “Birumvikana ko ntinya. Ndavuga nti, mbere na mbere, arandusha imyaka hafi 10, kandi iyo umuntu afite uburwayi nk’ubu... ntushobora kubyirengagiza.”

Yakomeje avuga ko kwemera ko ubuzima bufite iherezo ari igice cy’urugendo umuntu wese agomba kunyuramo.

Ati “Ni nk’uko udashobora kwiyumvisha ubuzima udafite uwo mwashakanye. Ariko uzi ko umunsi umwe azapfa; nk’uko nanjye nzi ko nzapfa. Bimwe muri byo ugomba kubyemera.”

Jill yavuze ko Joe Biden yakomeje gukomera no kwihangana mu gihe ahanganye n’uburwayi, akomeza gutera imbaraga umuryango we.

Yavuze kandi ko we n’umugabo we bahisemo gukoresha neza igihe bafite, aho kwibanda ku bitekerezo bibi. Yongeyeho ko Joe Biden akomeje gukora neza, nubwo ikibazo cya kanseri yakwirakwiriye mu magufwa cyatumye ibintu birushaho kuba bibi.

Jill Biden yavuze ko ahangayikishijwe n'urupfu rushobora kumutwara umugabo mu bihe bya vuba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza