Umugabo wa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Hafidh Ameir Hassan, yashyinguwe i Kizimkazi mu Karere ka Unguja y’Amajyepfo, muri Zanzibar.
Hafidh Ameir Hassan yashyinguwe ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026. Asize abapfakazi babiri, abana bane n’abuzukuru 15.
Isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma ryayobowe na Mufti Mukuru wa Zanzibar, Sheikh Saleh Omar Kaabi.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abanyamadini n’abanyapolitiki, barimo Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi; Perezida wa Zanzibar, Dr Hussein Ali Mwinyi; na Minisitiri w’Intebe, Mwigulu Nchemba.
Visi Perezida Ndejembi ni we wayoboye abayobozi ba Tanzania mu muhango wo gushyingura Hafidh, anashyira igitaka ku mva ye.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo Visi Perezida wa Kabiri wa Zanzibar, Hemed Suleiman Abdullah; Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Kane wa Tanzania; Amani Abeid Karume na Dr Ali Mohammed Shein bayoboye Zanzibar; ndetse na Othman Masoud Othman wahoze ari Visi Perezida wa Mbere wa Zanzibar.
Hari kandi Umuyobozi Wungirije w’Ishyaka CCM muri Tanzania, Stephen Wasira; Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa CCM muri Zanzibar, Abdi Mahmoud Abdi; abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bo muri Guverinoma y’Ubumwe bwa Tanzania no muri Guverinoma ya Zanzibar.
Hafidh Ameir Hassan yavutse ku wa 1 Mutarama 1946, mu gace ka Kisakasaka, mu Karere ka West B, mu Ntara ya Urban West, ku kirwa cya Unguja.
Yatangiye amashuri abanza muri Kombeni Shakani School, ayarangiza mu 1960. Yakomereje mu mashuri yisumbuye muri Tumekuja Secondary School i Mkunazini, aho yarangirije mu 1965.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Itumanaho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Shabaan Kisu, wasomye umwirondoro wa nyakwigendera, yavuze ko “Mu buzima bwe bwose, nyakwigendera yakomeje kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye yo kwiga no guhugurwa, kugira ngo ateze imbere ubumenyi bwe mu mwuga, by’umwihariko mu burezi no mu buhinzi.”
Hafidh Ameir Hassan yapfuye ku wa 7 Nzeri 2026. Mbere y’urupfu rwe, yari amaze igihe arwaye umutima kandi yarivurije mu bitaro bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!