Stefan Wijkamp, usa na Adolf Hitler wakoze Jenoside y’Abayahudi, yategetswe kwitaba urukiko rwo mu Budage aho azaburanishwa ku byaha byo gushishikariza urwango.
Uyu Muholandi amaze imyaka myinshi ajya mu Budage aho aba yitabiriye ibikorwa bitandukanye by’ubuhezanguni ndetse ntiyihisha iyo agaragaza uburyo yihebeye uwahoze ayobora Abanazi, Adolf Hitler.
Ku wa 19 Nyakanga, Bild yifashishije amagambo y’Umuyobozi Wungirije w’Urukiko rw’Akarere ka Munster, Matthias Bieling, yemeje ko iburanisha rya mbere ry’uru rubanza riteganyijwe ku wa 24 Nyakanga.
Inzego z’ubutabera mu Budage zatangiye gukurikirana Wijkamp kubera ikiganiro yahaye umwe mu bakoresha YouTube mu myigaragambyo y’abahezanguni yabereye i Munster mu mpeshyi ishize.
Muri icyo kiganiro, uyu mugabo usa na Hitler yavuze ko “urukundo akunda u Budage rwitwa Adolf Hitler”, amwita igitangaza Isi yagize, utagereranywa akaba umunyabwenge.
Muri iki gihe mu Budage, gutakagiza Abanazi n’abahoze ari abayobozi babo ntibifatwa nk’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ahubwo bifatwa nk’icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka itatu cyangwa ihazabu.
Mu gihe Wijkamp atakwitaba urukiko, hashobora gutangwa impapuro zo kumuta muri yombi.
Wijkamp amaze imyaka igera ku 10 yitabira kenshi ibikorwa by’abahezanguni mu Budage. Bivugwa kandi ko yigeze kwinjira mu ishyaka rya neo-Nazi ryasheshwe rikitwa ‘Die Rechte’ ndetse akaba yarigeze kuba umwe mu bagize ubuyobozi bwaryo mu gihe runaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!