Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yavuze ko gahunda yo kohereza abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko mu Rwanda yari gutanga umusaruro, iyo itaza kwitambikwa n’Urukiko rw’i Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu [European Court of Human Rights - ECHR], inkiko z’imbere mu gihugu, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abayobozi b’amadini.
Aya magambo yavuzwe na depite mu ishyaka ry’aba-Conservateurs ushinzwe ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, Andrew Griffith, mu kiganiro kuri televiziyo ya GB News.
Yari abajijwe ku ngingo y’abimukira ibihumbi 50 binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Espagne mu gace ka Ceuta baturutse mu bihugu nka Maroc.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ibi bishobora kuzagira ingaruka ku Bwongereza, uyu mudepite yashimangiye ko afite ubwoba ko bishobora kuba, ibintu byatumye habaho ikiganiro cyimbitse ku buryo guverinoma y’u Bwongereza yitwaye mu bihe bitandukanye mu gucunga imipaka yayo bwite.
Depite Griffith yagaragaje ko nubwo guverinoma yagerageje gufata ingamba zikomeye mu kurinda imipaka ubwo ishyaka rye ryari riri ku butegetsi, ibikorwa byayo byitambitswe bikomeye ndetse bikomwa mu nkokora n’inzitizi zashyizweho n’inzego zitandukanye, ibintu avuga ko byasize igihugu mu bibazo byo gukomeza guhangana n’icy’abimukira.
Gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubufatanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko [UK-Rwanda Migration and Economic Development Partnership], yari yashyizweho nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’abimukira binjira muri iki gihugu.
Binyuze muri iyi gahunda, abantu bafatwa nk’abimukira binjiye bitemewe cyangwa abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza bagombaga koherezwa mu Rwanda, aho ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwari kuzasuzumirwa, ndetse bakaba bahaherwa n’uburenganzira bwo kuhatura byemewe n’amategeko.
Gusa ariko, ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ryahuye n’inzitizi zikomeye zaturutse kuri bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza bo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, cyane cyane abaturuka mu Ishyaka ry’Abakozi, bafatanyije n’Abepisikopi bakuru ba Kiliziya mu Bwongereza bakoresheje cyane ububasha bwabo, bagaragaza ko iyi gahunda inyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu.
Depite Griffith yavuze ko “Ni yo mpamvu mvuga ko byari ingenzi ko tubigerageza, tukagerageza amahitamo yose twari dufite. Byagaragaye ko hakenewe gahunda ya nyayo yo kubikora.”
Yashimangiye ko ubu igihugu cye kigomba kuva mu masezerano y’i Burayi arengera Uburenganzira bwa Muntu, aho yavuze ko “Igihe cyose u Bwongereza butazaba bwivanye burundu muri aya masezerano mpuzamahanga, ntibuzigera bugira ubushobozi bwuzuye n’ukwigenga mu gushyiraho amategeko yabwo bwite no gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu.”
Ibi ahanini bishingiye ku kuba Urukiko rw’i Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu, ari rwo ku munota wa nyuma rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege ya mbere yari iteganyijwe kugeza abimukira mu Rwanda muri Kamena 2022.
Ibi byakurikiwe n’urubanza rwamaze igihe, rwaje kurangira Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza narwo rwemeje ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko.
Kuri ubu ibihugu nk’u Bwongereza n’ibindi, byatangiye guhinda umushyitsi kubera ibimaze iminsi bibera mu gace ka Ceuta, aho ubuyobozi bwa Espagne bwisanze bugomba kohereza abasirikare kugira ngo bagenzure inkombe z’amazi mu gihe abantu benshi baturutse muri Maroc makomeje kuhambukira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!