IGIHE

Ukraine yohereje abasirikare kabuhariwe muri Donbas

0 1-11-2025 - saa 20:53, IGIHE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko umutekano w’agace ka Pokrovsk ari wo bagiye gushyiramo imbaraga cyane ndetse hoherejwe itsinda rigari ry’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zihariye [special force].

Umwe mu basirikare ba Ukraine yabwiye BBC ko mu gace ka Donbas hari hasanzwe hari abasirikare ba special force batangaga ubufasha ku ngabo zirwanira ku butaka.

U Burusiya bwifuza ko kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro yanatuma intambara ihagarara, Ukraine yakwemera guhara agace ka Donbas.

Agace ka Pokrovsk bivugwa ko kazengurutswe n’ingabo z’u Burusiya gasanzwe kifashishwa mu kugeza ibintu bitandukanye ku ngabo za Ukraine, ku buryo karamutse gafashwe n’u Burusiya byabworohereza kwigarurira n’ibindi bice bisigaye.

Bamwe mu basirikare ba Ukraine bavuze ko ingabo zabo zitazengurutswe ariko inzira zikoreshwa bagemurirwa ibintu bitandukanye zisumbirijwe.

Perezida Zelenskyy yavuze ko Pokrovsk ari ho bashyize imbaraga ngo umutekano waho usubire ku murongo.

Ati “Dukomeje gusenya uwahigaruriye kandi ni cyo cy’ingenzi. Bagomba guhagarikirwa aho bageze kandi bakahagwa.”

Ukraine yohereje muri Donbas abasirikare kabuhariwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza