IGIHE

Ukraine yashinje u Burusiya kwinjiza Abanya-Koreya ya Ruguru 30.000 mu ntambara

0 25-07-2026 - saa 23:32, IGIHE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko u Burusiya bushaka kongera abasirikare 30.000 bo muri Koreya ya Ruguru mu ntambara bumazemo imyaka irenga ine, ndetse ko imyiteguro yo kubakira yamaze gutangira.

Zelenskyy yavuze ko mu masezerano y’ubufatanye mu byagisirikare hagati y’u Burusiya na Koreya ya Ruguru, Pyongyang yari yarohereje abasirikare bagera ku 14.000 mu Karere ka Kursk mu 2024. Abo basirikare bafashije ingabo z’u Burusiya guhangana n’ibitero bikomeye Ukraine yagabye muri ako karere.

Mu mashusho Zelenskyy yasohoye yagize ati “Turabona kandi ubufatanye bw’u Burusiya na Koreya ya Ruguru. U Burusiya burashaka kuzana abandi basirikare 30.000 bo muri Koreya ya Ruguru. Kuva muri Kamena, mu Karere ka Voronezh mu Burusiya hakomeje imyiteguro yo kubakira.”

Perezida Zelenskyy yavuze kandi ko Koreya ya Ruguru irimo kwitegura guha u Burusiya ibikoresho bishya byo kurasa misile. Yaburiye ko ubwo bufatanye bushobora guteza ikibazo kirenze Ukraine kuko bushobora gufasha Koreya ya Ruguru kongera ubushobozi bwayo bwa gisirikare no kubona ubumenyi bujyanye n’urugamba.

Ati “Ibi ntabwo ari ikibazo kibangamiye Ukraine gusa. U Burusiya burafasha Koreya ya Ruguru kwiga uko intambara irwanwa, kunoza intwaro zayo no kubona ubunararibonye nyabwo bwo kuzikoresha ku rugamba. Ibi byose bibangamiye buri gihugu cyo muri Aziya kiri mu ntera misile za Koreya ya Ruguru zishobora kugeramo.”

Yashimangiye ko Kyiv izakomeza gukurikirana imyiteguro ivugwa mu Karere ka Voronezh n’ubufatanye bwa Moscow na Pyongyang.

Perezida Zelenskyy yavuze ko u Burusiya bwenda kwakira abasirikare 30000 ba Koreya ya Ruguru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza