IGIHE

Ukraine: Abantu icyenda bapfiriye mu gitero cyagabwe aho u Burusiya bugenzura

0 26-08-2026 - saa 18:00, IGIHE

Abantu icyenda baguye mu gitero cyababwe kuri bisi itwaye abagenzi mu gace ka Luhansk kagenzurwa n’u Burusiya, mu burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko umuyobozi w’ako gace washyizweho n’u Burusiya, Leonid Pasechnik, yabitangaje.

Pasechnik yavuze ko icyo gitero cyagabwe kuri bisi yari iri mu rugendo, ariko ntiyatangaza amakuru arambuye ku gitero n’icyateye urupfu rw’abo bantu.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko icyo gitero cyabereye mu gice cya Luhansk kiri mu burasirazuba bwa Ukraine, aho u Burusiya buvuga ko bugenzura.

Pasechnik yavuze ko iyo bisi yari ivuye i Lysychansk yerekeza i Kadivka igihe yagabwagaho igitero. Nta yandi makuru yatangajwe ku byabaye muri icyo gitero.

Igitero cyagabwe muri Luhansk cyahitanye abanti icyenda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza