Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye za ambasade z’igihugu cye gukurikirana amakuru ajyanye n’ububiko bw’intwaro zirinda umutekano wo mu kirere (air defence missiles) mu bihugu barimo no kumenya intwaro zihakorerwa, icyo zikoreshwa, n’inkunga y’amafaranga kugira ngo ibishoboka babihabwe.
Mu nama yahuje abahagarariye Ukraine mu mahanga yabereye i Kyiv, Zelensky yavuze ko ambasaderi agomba kumenya umubare w’intwaro igihugu akoreramo gifite, aho bibikwa n’uburyo byagezwa ku rugamba aho kuguma mu bubiko.
Ati “Ambasaderi agomba kumenya umubare w’ibisasu birinda umutekano wo mu kirere biri muri icyo gihugu, aho bikora n’uko byakorwa kugira ngo bitazaguma mu bubiko ahubwo bigashyirwa mu bikoresho byacu hano muri Ukraine.”
Yongeyeho ko kubona intwaro bigomba kuba kimwe mu bipimo by’ingenzi mu isuzumamikorere ya ambasade za Ukraine.
RT yanditse ko aya mabwiriza ashobora kugora abadipolomate ba Ukraine, kuko gukusanya amakuru y’ububiko bw’intwaro bw’igihugu barimo bishobora gufatwa nk’igikorwa cy’ubutasi aho kuba imirimo isanzwe ya dipolomasi.
Uretse ibisasu birinda umutekano wo mu kirere, Zelenskyy yasabye abambasaderi gushaka izindi ntwaro, indege z’intambara, inkunga y’amafaranga amasezerano mu byo gukora drone ndetse no gusaba kongerera u Burusiya ibihano harimo no mu bijyanye n’umuco na siporo.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira muri Gashyantare 2022, Ukraine yahawe inkunga na Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba w’Isi ndetse n’ubu bimwe bikiyitanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!