U Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake bwo gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga byisunga ingufu za nucléaire, mu guteza imbere igihugu, rugaragaza intambwe rumaze gutera mu gutegura gahunda y’izi ngufu zizifashishwa mu buvuzi, ubuhinzi n’ubushakashatsi.
Byagaragajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, ubwo yari ahagarariye u Rwanda mu Nama rusange ya 70 y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nucléaire (IAEA) yabereye i Vienne muri Autriche kuva ku wa 14 kugeza ku wa 18 Nzeri 2026.
Zingiro yavuze ko u Rwanda rubona ikoranabuhanga rya nucléaire nk’ingingo y’ingenzi izafasha kugera ku ntego z’iterambere binyuze mu cyerekezo 2050, cyane cyane mu bijyanye no kongera ingufu, guteza imbere ubuvuzi, kongera umusaruro w’ibiribwa, ubushakashatsi n’inganda.
Ati “U Rwanda rubona ubumenyi n’ikoranabuhanga bijyanye n’ingufu za nucléaire nk’imbarutso ikomeye izadufasha kugera ku by’ingenzi mu iterambere ry’igihugu binyuze mucyerekezo 2050.”
Yakomeje avuga ko intego y’u Rwanda ari ugukoresha ikoranabuhanga ryisunze ingufu za nucléaire mu nzego zitandukanye zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Zingiro yagaragarije abitabiriye iyi nama ko gahunda y’u Rwanda y’ingufu za nucléaire imaze kuva ku rwego rwa politiki ahubwo ruri kugerageza kuyishyira mu bikorwa.
Yavuze ibi mu gihe u Rwanda rwiteguye ko mu 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu kandi ko abakozi bazarukoraho abenshi bamaze kuboneka.
Indi ntambwe iri mu zikomeye rwateye, ni igenzura ryakozwe na IAEA rizwi nka Integrated Nuclear Infrastructure Review (INIR) ryabaye kuva ku wa 2 kugeza ku wa 9 Werurwe 2026 ndetse u Rwanda rukitwara neza.
Iri genzura ryarebaga ubushobozi n’imyiteguro u Rwanda rufite mu kubaka ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo igihugu kizabashe gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo butekanye, burambye kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga.
Zingiro yavuze ko iri genzura ryatanze ibyifuzo nama bizafasha u Rwanda mu cyiciro gikurikira cya gahunda yarwo yo kwimakaza ingufu za nucléaire mu nzego zitandukanye.
Ati “Iri genzura ryatanze ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu kubaka ibikorwaremezo bikenewe kugira ngo hatangire ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu buryo butekanye kandi burambye.”
U Rwanda ntirurangamiye gusa ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu gutanga amashanyarazi, ahubwo ruri no kubaka ubushobozi mu bushakashatsi n’ubumenyi.
Kuva ku wa 13 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026, u Rwanda rwakiriye indi gahunda y’isuzuma rya IAEA izwi nka ‘Integrated Nuclear Infrastructure Review for Research Reactors (INIR-RR)’.
Iri suzuma ryibanze ku bushobozi u Rwanda rufite bwo guteza imbere Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bishingiye ku ngufu za Nucléaire (Centre for Nuclear Science and Technology) rushaka gushyiraho kizatwara nka miliyoni 500$.
Iki kigo kizagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi, gutanga amahugurwa no kurera abahanga bazafasha igihugu gukoresha neza ikoranabuhanga rishingiye ku ngufu za nucléaire.
Mu nama yabereye i Vienne, Zingiro yagarutse kandi ku kibazo cy’ingufu zikomeje gukenerwa cyane ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko Afurika ikeneye uburyo bufatika bwo guhindura ubushake bwo gukoresha ingufu za nucléaire bukavamo gahunda zishyirwa mu bikorwa.
Ni muri urwo rwego, yibukije ko u Rwanda rwakiriye inama yiga ku guhanga ibishya mu bijyanye n’izi ngufu (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA 2026) yabereye i Kigali muri Gicurasi 2026.
Ati “Intego za Afurika mu bijyanye n’ingufu za nucléaire zigomba kujyana no kugera ku ikoranabuhanga, imari n’abakozi bafite ubumenyi bukenewe.”
U Rwanda rurangamiye ikirenze amashanyarazi
Muri iyi nama Zingiro yavuze ko ikoranabuhanga ry’ingufu za nucléaire ridakoreshwa gusa mu gutanga ingufu, ahubwo rifite uruhare rukomeye mu buvuzi.
Binyuze muri gahunda ya IAEA yiswe Rays of Hope, u Rwanda rurimo kongera ubushobozi bwo gusuzuma no kuvura kanseri hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho.
Muri gahunda ziri imbere harimo kubaka ubushobozi bwo gukora ibinyabutabire bikoreshwa mu gusuzuma indwara za kanseri hakoreshejwe ndetse no gukoresha imashini izwi nka PET Scan ikoresha izi ngufu.
Ibi bifasha abaganga kubona indwara hakiri kare no gutanga ubuvuzi bukwiye, ibituma Zingiro ashimangira ko ko iri sshoramari rizafasha mu kongera serivisi z’ubuvuzi bwa nucléaire mu Rwanda.
Uretse mu buvuzi ikoranabuhanga rishingiye kuri izi ngufu ryitezwe no mu buhinzi.
Zingiro yavuze ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu burezi, amahugurwa yihariye, guhererekanya ubumenyi no gufatanya n’ibindi bihugu kugira ngo kibone abahanga bashobora guteza imbere ikoranabuhanga rya nucléaire.
Nko muri Gicurasi Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bibiri birimo Allweld Training Academy Pty (Ltd) yo muri Afurika y’Epfo na World Institute for Nuclear Security (WINS) ifite icyicaro i Vienne muri Autriche, ajyanye no kurufasha mu rugendo rurimo rwo kwisunga ingufu za nucléaire mu mishinga y’iterambere.
Amasezerano y’u Rwanda na WINS ajyanye no gufatanya mu guteza imbere umutekano mu by’ingufu za nucléaire no kubakira ubushobozi abari muri uru rwego, hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bijyanye n’izi ngufu binyuze mu guhanahana ubumenyi no guteza imbere imikorere igezweho.
Mu gihe ayo rwagiranye na Allweld Training Academy Pty (Ltd) arimo gutanga amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru nk’ajyanye no gusudira ibyumba bikoreshwa mu nganda za nucléaire n’ibindi bijyanye no guhugura abakozi.
Zingiro ati “Abakozi bafite ubushobozi ni umusingi wo gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga rya nucléaire mu buryo butekanye kandi bugira akamaro.”
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kubahiriza amahame ajyanye n’umutekano w’ingufu za nucléaire, kurinda ibikorwa bya nucléaire no gucunga imirasire yazo.
U Rwanda rukomeje guharura inzira izarugeza ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuko bitarenze mu 2030 ruzaba rufite uruganda ruzitunganya. Ibi bizatuma mu 2050 ruzaba rukora amashanyarazi angana na megawatt 1500 akomoka ku ngufu za nucléaire.
Ruzaba ruri mu bihugu mbarwa bikora izi ngufu kuko ubu Afurika y’Epfo ari cyo gihugu rukumbi gikoresha ingufu za nucléaire muri Afurika.
Iki gihugu gifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu ruzwi nka ‘Koeberg Nuclear Power Station’ rufite ubushobozi bwo gutanga gigawatt 1,94 z’aya mashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!