IGIHE

U Buyapani: Umutingito ukomeye wasize ingo 48.000 mu kizima, benshi baburirwa irengero

0 28-07-2026 - saa 21:23, IGIHE

Umutingito wo ku kigero cya 6,8 wibasiye Perefegitura ya Kumamoto iri mu Majyepfo y’u Buyapani ku wa 28 Nyakanga 2026, wangiza byinshi ingo zibarirwa mu bihumbi 480 zibura amahanyarazi, benshi barakomereka ndetse bikekwa ko hari n’abapfuye nubwo umubare nyakuri utaramenyekana.

Uyu mutingito wangije byinshi aho hari n’abantu benshi baheze mu nyubako, abandi bakekwa ko bapfuye bagwiriwe n’igice cy’isoko rinini cyasenyutse.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yabwiye abanyamakuru ko inzego z’ubuyobozi zari zikiri gusuzuma ingano nyakuri y’ibyangiritse muri ako gace gakunze kwibasirwa n’imitingito.

Takaichi yagize ati “Twamenyeshejwe ko hari abantu bakomeretse. Mu bice bimwe amashanyarazi yabuze kandi habaye inkongi, imihanda n’ibiraro na byo byarangiritse ndetse hari inyubako zasenyutse.”

Abantu bagera ku bihumbi 300 basabwe kujya mu bigo byagenewe gufasha abari mu bibazo hirindwa ko bagira ibibazo, mu gihe abasirikare babarirwa mu magana boherejwe mu bice biyandukanye gutanga ubutabazi.

Abakozi bagera kuri 30 bakoraga mu iguriro rinini kurusha ayandi muri iyo perefegitura bikekwa ko bagwiriwe n’inyubako.

Amashusho yagaragaje uruhande rumwe rw’iryo soko ririmo amaduka agera kuri 200 rwashwanyutse.

Igice kisohora umwuka w’uruganda rwa Nippon Paper Industries rutunganya impapuro cyasenyutse. Ni mu gihe byatangaje ko biri kwakira inkomere ubutitsa.

Imihanda myinshi yangiritse ndetse ingendo nyinshi za gari ya moshi n’iz’indege zirahagarikwa, mu gihe abakozi benshi bo mu nganda nk’urwa TSMC ruri mu za mbere ku Isi zikora ‘chips’ bahungishijwe.

Izingiro ry’uyu mutingito ryari mu bilometero 20 mu majyepfo y’umujyi wa Kumamoto, umwe mu mijyi minini igize ikirwa cya Kyushu gituyemo abantu barenga ibihumbi 700.

Bivugwa ko ingo zirenga ibihumbi 48 zabuze umuriro kubera iki kiza, ikibuga cy’indege cya Kumamoto na cyo cyahagaritswe, indege zari ziteganyijwe kuhagwa zerekezwa ahandi. Itumanaho na ryo ntabwo riri gukorwa neza kuko uyu mutingito wangije ibikorwaremezo byarYo.

Mu myaka 10 ishize Umujyi wa Kumamoto wibasiwe na none n’umutingito ukomeye, abantu 265 bahasiga ubuzima abandi barenga 2700 barakomereka ibikorwaremezo birangirizwa.

Umutingito ukomeye wibasiye u Buyapani wasize ingo 48.000 mu kizima, benshi baburirwa irengero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza