U Buyapani bwabaye igihugu cya mbere ku Isi gifite abantu barenga 100.000 bafite imyaka 100 kuzamura, mu gihe iki gihugu gikomeje kuba ku isonga mu kugira abaturage baramba cyane.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa 15 Nzeri 2026 igaragaza ko iki gihugu gifite 107.677 bagejeje ku myaka 100 cyangwa bayirengeje, aho 88% muri bo ari abagore.
Umugore ukuze kurusha abandi mu Buyapani ni Kishimoto Fuyo wo mu Mujyi wa Kyoto, ufite imyaka 114, mu gihe umugabo ukuze kurusha abandi ari Kato Hikaru wo muri Kumamoto, ufite imyaka 112.
Iyo mibare itandukanye cyane n’iy’igihe u Buyapani bwatangiraga gukusanya iy’abagejeje ku myaka 100 mu 1963, kuko icyo gihe habarurwa abantu 153 gusa. Uyu mubare warazamutse ugera ku 1000 mu 1981, ugera ku 10.000 mu 1998.
Minisitiri w’Ubuzima wa Japan, Kenichiro Ueno, yavuze ko yishimiye kuba abantu benshi barambye bafite ubuzima bwiza, abihuza n’iterambere ry’ubuvuzi n’ikoranabuhanga muri iki gihugu.
Icyakora, yagaragaje ko iki gihugu kigomba gukomeza gushaka uburyo bwo gukomeza imikorere y’inzego z’imibereho myiza n’iz’ubwiteganyirize mu gihe umubare w’abageze mu zabukuru ukomeje kwiyongera.
Abahanga bavuga ko uburambe bw’Abayapani buterwa n’impamvu zirimo imirire yabo igizwe cyane n’amafi, imboga n’umuceri ndetse n’imyitozo ngororamubiri yamaze kuba umuco mu buzima bwabo.
Nubwo bimeze bityo, iki gihugu gihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abari mu zabukuru, aho abaturage bafite imyaka 65 kuzamura ubu bagize hafi 30% by’abatuye muri iki gihugu bose, kandi byitezwe ko bazagera hafi kuri 40% mu 2070.
Na none kandi, umubare w’abana bavuka ukomeje kugabanyuka. Umubare w’abana umugore umwe abyara mu buzima bwe wageze kuri 1, mu gihe kugira ngo bazibe icyuho cy’abapfa bisaba kubyara abana babiri.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku baturage n’ubwiteganyirize kivuga ko abaturage b’u Buyapani bashobora kugabanyuka bakagera kuri miliyoni 87 mu 2070, bavuye kuri miliyoni 123 bariho ubu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!