IGIHE

U Bushinwa bwarahiriye guhangana n’ibihano Amerika ishaka gufatira Iran

0 25-08-2026 - saa 16:46, IGIHE

U Bushinwa bwatangaje ko buzafata ingamba zo kurinda inyungu zabwo nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje gahunda yo kwagura ibihano by’ubukungu kuri Iran ndetse n’ibihugu bikorana na yo mu bucuruzi, birimo na bwo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yavuze ko igihugu cyabo kirwanya cyane ibyo yise ibihano bitemewe byafashwe n’igihugu kimwe, avuga ko kizafata ingamba zose zikenewe kugira ngo kirengere uburenganzira n’inyungu zacyo.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, ku wa Mbere atangaje izo ngamba nshya, aho yaburiye ibihugu byose cyangwa ibigo by’imari bikorana na Iran ko bishobora guhura n’ingaruka zikomeye mu by’ubukungu.

Bessent yasobanuye iyi gahunda y’ibihano nk’igitero gikomeye kurusha ibindi byose by’imari byigeze kubaho kuri Iran, avuga ko amabanki n’ibigo by’ubucuruzi bizahura n’ibibazo mu gige bizaba byanze kwitandukanya na Iran.

Yirinze kuvuga ibihugu byihariye bigomba kwibasirwa, ariko yemeza ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, azavugana n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye “ababwira ibyo basabwa mu buryo bwihariye kugira ngo bahagarike imikoranire yabo na Guverinoma ya Iran.”

Ubwo yabazwaga ku mabanki y’u Bushinwa, Bessent yavuze ko “nta muntu uri hejuru y’ububasha bw’ibihano bya Amerika.”

U Bushinwa ni bwo bugura ibikomoka kuri peteroli byinshi byo muri Iran kurusha ibindi bihugu. Nubwo ubwo bucuruzi bwagabanutse bitewe n’ibihano Amerika yashyizeho birimo no gufunga ibyambu bya Iran.

Lin Jian yagize ati “Ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Iran bwagiye bushyirwaho hakurikijwe amategeko mpuzamahanga kandi ntibukwiye kubangamirwa cyangwa guhagarikwa.”

Itangazo ry’ibi bihano rije mbere y’ibiganiro biteganyijwe hagati ya Trump na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, biteganyijwe mu kwezi gutaha.

Amerika ishobora kuba ihangayikishijwe n’uko u Bushinwa bushobora na bwo kuyifungira amazi n’umuriro, kuko ari cyo gihugu gitunganya igice kinini cy’amabuye y’agaciro aboneka hake ku isi (rare earths), ndetse n’andi mabuye y’ingenzi akoreshwa mu gukora ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga rigezweho.

U Bushinwa bwari bwaramaze gukaza igenzura ku kohereza hanze aya mabuye y’agaciro mu biganiro by’ubucuruzi bwabanje kugirana na Amerika.

Igisubizo cy’u Bushinwa cyaje nyuma y’uko Minisitiri w’Ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yavuze ko igihugu cye cyiteguye neza guhangana n’ibihano bya Amerika.

Ibi bibaye nyuma y’amezi hafi atandatu intambara ya Iran itangiye.

Iyo ntambara yamaze guteza izamuka ry’ibiciro bya peteroli ku isi, nyuma y’uko Umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Uburyo bwo kurangiza iyi ntambara binyuze mu biganiro bya dipolomasi bwarananiranye, ndetse amasezerano yo guhagarika imirwano y’iminsi 60 yarangiye mu cyumweru gishize nta masezerano mashya agezweho.

Ibindi bihugu bikorana ubucuruzi na Iran bishobora kugirwaho ingaruka n’ibi bihano bya Amerika birimo u Buhinde n’u Burusiya, ariko kugeza ubu ntibiragira icyo bitangaza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza