IGIHE

U Burusiya: Igitero cya drone cyahiyanye barindwi, 40 barakomereka

0 4-08-2026 - saa 07:45, IGIHE

U Burusiya bwatangaje ko abantu barindwi, barimo abana batatu, bishwe n’igitero cya drone yaturutse muri Ukraine igwa ku mucanga ukorerwaho ubukerarugendo mu majyepfo y’u Burusiya, naho abandi 40 barakomereka.

Ubuyobozi bw’intara ya Krasnodar bwavuze ko abantu 40 bakomerekeye muri icyo gitero, aho 17 muri bo bajyanywe mu bitaro.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza drone yerekeza ku gace k’umucanga aho ba mukerarugendo bari bari kwishimisha.

Guverineri wa Krasnodar, Veniamin Kondratyev, yashinje Ukraine kugaba nkana igitero ku basivili. Gusa Ukraine ntacyo yatangaje kuri iki gitero.

Igitero cyagabwe ku mucanga uri hafi ya Arkhipo-Osipovka ku Nyanja y’Umukara, ahantu Abarusiya benshi bajya kuruhukira mu bihe by’ubushyuhe.

Iki gitero cyagabwe mu gihe Ukraine n’u Burusiya byakajije ibitero bya drone byibasira ibikorwaremezo n’ububiko bw’intwaro zitandukanye byifashishwa muri iyi intambara yatangijwe n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022.

Drone yaturikiye ku mucanga aho ba mukerarugendo baruhukiraga hapfa barindwi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza