IGIHE

U Burusiya bwongeye kumisha ibisasu kuri Kyiv

0 8-09-2026 - saa 12:09, IGIHE

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye kuri Kyiv mu gitondo cyo ku wa 8 Nzeri 2026, bukoresha misile na drones.

Abantu babiri barapfuye, abandi 16 barakomereka. Iki gitero cyabaye umunsi umwe nyuma y’uko intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner, zari zasuye Kyiv nyuma yo kubonana na Perezida Vladimir Putin i Moscow, mu kugerageza kubyutsa ibiganiro by’amahoro.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko yibasiye ibikorwa bya gisirikare n’inganda n’ububiko. Perezida Volodymyr Zelensky we yavuze ko igitero cyangije cyane inyubako z’abaturage n’ibindi bikorwaremezo bya gisivili.

Ibyangiritse birimo inyubako y’amagorofa atanu, ishuri, amaduka n’uruganda rw’ifu, mu gihe ibisasu byumvikanye i Kyiv hafi amasaha atanu.

Drone kandi yangije gari ya moshi yari mu nzira iva Kyiv ijya Sumy, ariko abagenzi 90 n’abakozi bari bayirimo babanje gukurwamo. Pologne nayo yahagurukije indege za gisirikare kugira ngo irinde ikirere cyayo kubera ubukana bw’igitero.

Iki gitero cyaje nyuma y’agahenge k’amasaha 72 u Burusiya na Ukraine bari bemeranyije guhagarika ibitero ku mijyi mikuru mu gihe cy’ibiganiro bya dipolomasi. Witkoff yavuze ko hari “intambwe ifatika” yatewe, harimo gutegura ibindi biganiro by’impande eshatu, ariko nta masezerano akomeye yari yagerwaho.

Zelensky yongeye gusaba ubufasha bw’ubwirinzi bwo mu kirere, mu gihe u Bwongereza bwatangaje inkunga nshya ya miliyoni 135$ zirimo misile za Patriot.

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye kuri Kyiv mu gitondo cyo ku wa 8 Nzeri 2026, bukoresha misile na drones
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza