IGIHE

U Burusiya bwagabye igitero gikaze ku nzego z’ubutasi za Ukraine

0 5-09-2026 - saa 09:07, IGIHE

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe Umutekano n’Ubutasi rwa Ukraine, SBU, giherereye mu Murwa Mukuru Kyiv, mu gitero Ukraine yafashe nk’intambwe nshya ikomeye mu gukaza intambara hagati y’ibihugu byombi.

Iki gitero cyagabwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, hakoreshejwe drone y’u Burusiya yakubise inyubako ya SBU iri ku muhanda wa Volodymyrska, hafi ya St Sophia Cathedral, imwe mu nyubako ziri mu murage w’Isi wa UNESCO. Nyuma y’igitero, umwotsi mwinshi wabonetse uzamuka mu kirere rwagati muri Kyiv.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko drone yari igambiriye by’umwihariko ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa SBU biri muri iyo nyubako. Yahise ategeka uru rwego gutegura icyo yise “igisubizo gikwiye kandi gifatika” ku gitero cy’u Burusiya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yavuze ko icyo gitero ari “intambwe ikomeye mu gukaza intambara”, asaba abafatanyabikorwa mpuzamahanga kwamagana ibikorwa by’u Burusiya no kongera igitutu kuri Guverinoma ya Perezida Vladimir Putin.

Nyuma y’igitero, imihanda ikikije icyicaro cya SBU yahise ifungwa, inzego z’umutekano zifite intwaro zikwirakwizwa muri ako gace, mu gihe imodoka zitwara indembe n’iz’ubutabazi na zo zahageze ari nyinshi. Nibura abantu icyenda bakomerekeye muri icyo gitero, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yabitangaje.

Igitero ku cyicaro cya SBU gifite umwihariko kuko ari gake cyane inyubako zikomeye za Leta ziri rwagati muri Kyiv zigerwaho n’ibitero by’u Burusiya, cyane cyane ku manywa. Iturika ryaturutse kuri drone ryumvikanye mu duce dutandukanye dukikije iyo nyubako.

SBU ni rumwe mu nzego zikomeye za Ukraine mu bikorwa by’umutekano n’ubutasi, rukaba rugira uruhare mu gutegura no guhuza ibikorwa bikomeye bigamije u Burusiya. Mu mwaka ushize, uru rwego rwagize uruhare muri “Operation Spiderweb”, igikorwa cyangije indege z’u Burusiya.

Iki gitero kibaye mu gihe Kyiv imaze iminsi irenga icyumweru yibasirwa buri munsi na drones na missiles z’u Burusiya, mu gihe impande zombi zikomeje kongera ibitero bigamije guca intege ubushobozi n’imyitwarire y’urundi. Ukraine kandi ihanganye n’ikibazo cy’ibura rya missiles za Patriot zikorerwa muri Amerika, zifasha mu guhanura ibitero byo mu kirere.

U Burusiya bwagabye igitero gikomeye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe Umutekano n’Ubutasi rwa Ukraine, SBU, giherereye mu Murwa Mukuru Kyiv
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza