IGIHE

U Buhinde: Minisitiri yegujwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko

0 25-07-2026 - saa 13:30, IGIHE

Minisitiri w’Uburezi w’u Buhinde, Dharmendra Pradhan, yeguye nyuma y’iminsi myinshi urubyiruko rwigaragambya rusaba ko yegura, rumushinja kutagira icyo akora ku kibazo cy’ibizamini byakopewe.

Urubyiruko rwari ruteraniye ahitwa Jantar Mantar, i New Delhi rwishimiye ubwegure bwa Minisitiri w’Ubirezi.

Abhijeet Dipke, washinze ishyaka Cockroach Janta Party ryayoboye imyigaragambyo, yagize ati “Twabigezeho,”

Iyi myigaragambyo ni imwe mu yakomeye yabayeho mu Buhinde mu myaka ya vuba. Abanyapolitiki batavuga rumwe na leta bafatanyije n’urubyiruko mu gusaba ko hagira igikorwa, banahagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu butumwa yashyize kuri X, Pradhan yavuze ko yeguye kugira ngo “imitwe irwanya igihugu” ituririra ku mvururu zari zimaze iminsi zirangwa mu bice bitandukanye.

Yongeyeho ko yubaha cyane ibyifuzo, amarangamutima n’ibyo urubyiruko rw’igihugu rwari rwifuza.

Pradhan w’imyaka 57, yari umwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka Bharatiya Janata Party rya Modi. Yabaye minisitiri kuva Modi yajya ku butegetsi mu 2014, ayobora minisiteri zunyuranye kugeza mu 2021 yinjiye mu y’uburezi.

Umujinya w’urubyiruko waturutse ku mpapuro z’ikizamini cyo kwinjira muri kaminuza z’ubuvuzi zagiye hanze muri Gicurasi. Ibyavuye mu kizamini byateshejwe agaciro, leta itegeka ko gisubirwamo, bigira ingaruka ku rubyiruko miliyoni ebyiri.

Imyigaragambyo y'urubyiruko yatumye minisitiri w'uburezi yegura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza