IGIHE

U Bufaransa: Urukiko rwanze itegeko ribuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

0 14-08-2026 - saa 17:58, Jean de Dieu Tuyizere

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Bufaransa rwatesheje agaciro itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, rusobanura ko ryashoboraga kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gushyikirana.

Umushinga w’iri tegeko wari wemejwe ku bwiganze bukomeye n’abadepite bo mu Bufaransa muri Nyakanga 2026. Iki gihugu cyari kuba icya mbere mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) gishyizeho imyaka ntarengwa y’abakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashyigikiye abadepite batoye iri tegeko, agaragaza ko yiteguye kurishyiraho umukono mu gihe ryamugeraho.

Urukiko rwagaragaje ko kubuza abana bari munsi y’imyaka 15 kugera kuri serivisi zimwe zo kuri internet byasaba ko buri wese, yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, abanza kugaragaza imyaka ye.

Rwagize ruti “Mu kubuza abana bari munsi y’imyaka 15 kugera kuri serivisi zimwe zo kuri internet, itegeko risaba buri muntu, ndetse n’umuntu mukuru, kugaragaza imyaka ye mbere yo kuzikoresha.”

Uru rukiko rwongeyeho ko iri tegeko ridasobanuye neza uburyo n’imbibi byakoreshwa mu kugenzura imyaka y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kandi ko ritashyizeho uburyo buhagije bwo kurinda uburenganzira bw’abazikoresha n’amakuru bwite yabo.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Macron yasabye Minisitiri w’Intebe Sébastien Lecornu kongera gutegura umushinga w’iri tegeko, akibanda ku kuziba ibyuho urukiko rwagaragaje.

Macron yifuza ko iri vugurura ryaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mbere y’Impeshyi ya 2027, ubwo u Bufaransa buzaba bwitegura amatora ya Perezida.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwanze ko abana bari munsi y'imyaka 15 bakumirwa ku mbuga nkoranyambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza